Muri gace k’uyu munsi, turumva uko Musenyeri wa Kabgayi icyo gihe witwa Thaddée Nsengiyumva yanditse itangazo rigenewe abanyamakuru maze rigasohoka mu kinyamakuru cya Kiliziya Gat0lika cyitwa Observatore Romano. Iryo tangaza ryavugaga ku mvururu n’akababaro kakurikiye urupfu rwa Perezida Habyarimana, ko ubwicanyi batewe n’urupfu rwe. Gusa iryo tangazo ntiryigize rivuga ku bwicanyi bwari burimo bukorerwa Abatutsi. Nta n’ubwo ryavuze abari barimo gukora ubwo bwicanyi.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.