Agace k'uyu munsi karasobanura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura zaa Butare, Gikongoro na Gitarama. Nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Sindikubwabo ku ya 21 Mata, abayobozi b'inzego z'ibanze bakomeje gushishikarizwa gukaza ubwicanyi. Amayeri yakunze gukoreshwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze harimo gutangaza ko agahenge kabonetse kugira ngo Abatutsi bave aho bari bihishe.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.