Mu gace k'uyu munsi, n'ubwo ubwicanyi bwari bumaze guhitana ibihumbi byinshi by'abantu mu gihe kitageze ku kwezi, abayobozi b'Abafaransa barimo Minisitiri w’intebe w'icyo gihe Edouard Balladur, bakiriye abahagarariye guverinoma yari irimo irakora jenoside mu Rwanda. Kuri uwo munsi, Abatutsi benshi cyane biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bamaze hafi icyumweru bihishe.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.