RadioItahuka

ABANYARWANDA SI IMBEBA KAGAME AGOMBA GUKORERAHO EXPERIENCE.


Listen Later

ABANYARWANDA SI IMBEBA KAGAME AGOMBA GUKORERAHO EXPERIENCE.
1. Hari ibintu byinshi byazamijwe n'ubutegetsi bwa Kagame na FPR, icyo tubona ni uko kubera induru n'igitutu cy'ubwoko bwinshi, Kagame agenda atera intambwe isubira inyuma asa n'ushaka guhosha induru avugirizwa. Politiki ituma ahangana n'abaturage imubereye umutwaro ukomeye k'buryo ageze aho yivuguruza mu byemezo bye, we wari usanzwe azwiho kutagirwa inama no kudasubira inyuma. Si urukundo rundi rwatumye afungura imfungwa za politiki zamuteshaga umutwe kurusha izindi, cg yisubiraho ku kibazo cya buruse, umushahara wa mwarimu, kwishyurira kaminuza imyenda yayo, kureka gufungira abarwayi mu bitaro, kuvugurura ibyiciro by'ubudehe, kuvuza malariya abantu bo mu cyiciro cya 1 na 2, umusoro w'ubutaka nawo arasa nuwugera amajanja.
Ibi byose ariko si we wagombye kubikosora. Yagombye kujya ku ruhande bigakosorwa n'abandi kuko abanyarwanda si imbeba ze agomba gukoreraho experience.
2.Ibibazo byo muri Bannyahe ni ikimenyetso cy'imiyoborere y'igitugu, agahato, no kubangikanya inyungu bwite n'iza politiki byaranze ingoma ya FPR.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka