Sign up to save your podcasts
Or

Rom 4:1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?
Rom 4:2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana.
Rom 4:3 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?
Rom 4:4 Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
Rom 4:5 Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,
Rom 4:6 nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati
Rom 4:7 “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa. Saying,
Rom 4:8 Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.”
Rom 4:9 Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”?
Rom 4:10 Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa.
Rom 4:11 Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka,
Rom 4:12 na we abone kuba sekuruza w'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza Aburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa,
Rom 4:13 kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera.
Rom 4:14 Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye,
Rom 4:15 kuko icyo amategeko azana ari umujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumuro kihaba.
By Bibiliya Mu kinyarwandaRom 4:1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?