IGIHE NI IKI: ABAYOBOZI BA EAC BAJE MU WIHERERO I KIGALI BATITIRA
Si amabanga, bimaze kumenywa na bose ko umuryango wa EAC uri mu marembera usenywe na ka kamasa kazivukamo, ugishidikanya yaba ari umwemera gato nka Thomas. Uyu munsi abayobozi bakuru muri uwo muryango bateraniye i kigali mu mwiherero, ariko ngo baje bijimye kandi batitira, ese ubwo bwoba barabuterwa n'iki? Ni uwuhe musaruro wakwitegwa mu mwuka umeze utyo?
Umubyeyi Mukarugwiza wapfiriye k’umupaka w'u Rwanda na Uganda ubwo yirukaga agerageza guhunga abasirikare b'u Rwanda bamwirukankanaga yashyinguwe mu gahinda kenshi, mu gihe umugabo we ahakana ko ibyatangajwe n'ibinyamakuru atari ukuri ahubwo ari uguharabika u Rwanda. Hagati ye n'abaturanyi be babibonye ni inde uvuga ukuri?
Iby'uyu mupaka bimaze kuba agatereranzamba noneho ngo waba uri hafi gufungurwa, umuntu yavuga ati kare kose se?
Inama y'abayobozi bakuru b'amacompany y'ubucuruzi yasize yambitse ubusa u Rwanda rwari rwarigize champion mu ukoroshya ishoramari, n'akari imurori karavuzwe.
Muratumiwe mwese.