ISHURI Podcast

Akamenyero [mu migirire] ni iki? | Ep 01 | ISHURI PODCAST | ISHURI.ORG


Listen Later

Imigirire yacu niyo itugira abo turi bo. Kwiyubakamo imigirire iboneye, ntabwo byoroha uko tubyibwira.


Bitewe n’uko imigirire umuntu yiyakiriyemo ari iboneye cyangwa se mibi, iyi migirire niyo izatuma abaho ubuzima bunezerewe cyangwa se bushaririye. Mu buzima buzira umuze cyangwa se umuze umwototera, aruhutse mu mutima cyangwa se ahora ajagaraye. Afite imbaraga cyangwa se asogobwa: Imbaraga z’akamenyero mu migirire zigera kure mu buzima bwa muntu.

Akamenyero mu migirire niko gaha ishusho imyifatire yacu, ibikorwa byacu ndetse n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo. Iyi migirire kandi izagira uruhare muri gahunda zose z’ubuzima bwacu.

Mbere yo kurebera hamwe uko twakubaka imigirire iboneye, dukeneye gusobanukirwa akamenyero / imigirire icyo ari cyo ndetse n’uburyo ivuka. Dukeneye no kumenya amakosa tugomba kwirinda muri iyo gahunda. Reka turebere hamwe inzira binyuramo ngo umuntu yiyubakire imigirire mishya iboneye, ndetse n’uko wakomeza gutera intambwe mu kwivugurura mu migirire.


Akamenyero [mu migirire] ni iki?

Akamenyero [mu migirire] ni ugukururirwa gukora igikorwa runaka, cyaba icyangiza ubuzima cyangwa se igituma ubuzima burushaho kugenda neza. Akamenyero [ingeso nziza] kazakubashisha kugera ku ntego zawe, uzamuke haba mu buzima busanzwe cyangwa se mu mwuga ukora, kandi wumve uguwe neza mu mutima. Ariko tubigarutseho, siko akamenyero kose [ingeso] ari nziza.

Ubusanzwe igikorwa runaka kigengwa n’uko igihe cyose icyo gikorwa gikozwe, ubwonko burekura umusemburo w’ibyishimo wirukanka mu maraso, hakumvikana impinduka [nziza] mu mubiri. Buri gikorwa ubundi gisemburwa n’imbarutso runaka yihariye.

Dufashe urugero, niba ukunda ikawa, igihe cyose uzatambuka aho banywera ikawa ukumva impumuro yayo bizatuma wumva ushatse kunywa ikawa. Kwiyumva ujagaraye ku kazi bizagusunikira kumva watumagura ku gatabi,…

Uko hatambuka igihe, niko cya gikorwa - wakoze rimwe, ubwonko bukavubura umusemburo uzana impinduka zituma umubiri ugubwa neza- niko cya gikorwa kigenda kiba akamenyero, kikaba igikorwa gisanzwe mu mibereho yawe.

Dore zimwe mu ngero z’ibikorwa bihinduka akamenyero, kubera kubikora kenshi:

  • Gucisha uburoso mu menyo igihe cyose umaze gufungura.
  • Kwambara umukandara igihe cyose wicaye mu modoka.
  • Gusoma akarahuri ka divayi igihe cyose ugeze mu rugo uvuye mu kazi
  • Kurya ibirimo isukari / umunyu igihe cyose ugize ibiguhangayika ku kazi.
  • Kurangarira muri agenda yawe kandi wagashishikajwe no gukurikira inama watumiwemo.
  • Kwiyubakira akamenyero mu bikorwa runaka ni uburyo ubwonko bwivumburira bubufasha gutyara kurushaho. Kuri iyi ngingo, ubwinshi bw’ibikorwa ushobora gutunganya utiriwe ubitekerezaho cyane bugaragaza imbaraga n’ubushobozi bwagutse bw’ubwonko.

    Ku ruhande rumwe aka kamenyero gashobora kuba ingirakamaro.

    Urugero kumenyera ko kurya indyo yuzuye kandi iringaniye buri gitondo ari isoko y’amagara mazima ntibisaba kubitekerezaho buri munsi; cyangwa se nanone kuba udakeneye buri gitondo kwiyibutsa uko batwara imodoka bisobanuye ko uba ufite uburyo bwizewe bwo kukugeza ku kazi.

    Ariko ku rundi ruhande, aka kamenyero gashobora no kukujyana habi. Urugero twavuga aha, kurya inzara igihe cyose ubangamiwe bishobora kwangiza inzara zawe, cyangwa se nanone gutora akamenyero ko kutoza amenyo igihe cyose umaze kurya bishobora guteza indwara z’amenyo, harimo kubora kwayo ndetse no kuyakuka.

    indwara z’amenyo, harimo kubora kwayo ndetse no kuyakuka.

    Mbese hari itandukaniro hagati y’imigirire n’akamenyero?


    Komereza aha : https://ishuri.org/uburyi-bwo-kwiyubakamo-imigirire-iboneye/

    ---------

    ...more
    View all episodesView all episodes
    Download on the App Store

    ISHURI PodcastBy Ivan Nyagatare