NTABWO ABANYARWANDA BIGEZE BAHUZA UMUTIMA
Isobanura-magambo:
Guhuza umutima = Conscience collective = collective consciousness (collective awareness)
Amateka y'abanyarwanda arangwa n'umubano mubi hagati yabo. Imvano z'uwo mubano mubi ndetse n'ubushobozi buke bwo kwiyunga byagizwemo uruhare runini n'ubuyobozi butandukanye. Nyamara nk'uko umuhanga Durkheim wize imibanire y'abantu (Sociologie) yabyerekanye, KUBANA NEZA KW'ABATURAGE B'IGIHUGU BISABA KUBA BAFITE UMUTIMA UMWE (Une conscience collective). Kugira umutima umwe bivuga iki? NI UBURYO RUSANGE BUHURIRWAHO BWO KWUMVA IBINTU KIMWE (IMYUMVIRE) CYANGWA KUBONA IBINTU KIMWE (IMYIFATIRE).
Ubwo buryo rusange burusha imbaraga (bujya imbere) uburyo bwihariye bwa buli muntu ku giti cye cyangwa ubw'agatsiko gato.
Impamvu abanyarwanda batigeze bahuza umutima (conscience collective) ni uko abanyarwanda batigeze bakandamizwa kimwe ndetse bakaba bataranalinganijwe mu guhabwa ibyiza.
Ingaruka mu gihe abenegihugu badahuje umutima ni izihe?
- Inyungu zabo ntibabasha kuziharanira
- Umwanzi uje wese arabanesha
- Ingengabitekerezo mbi zibona icyuho
- Nta majyambere asaranganije bageraho
- ...Ingero z'abageze ku ntego yo guhuza umutima:
- Tanzania
- Abaturage b'u Bulayi nyuma y'intambara ya mbere n'iya kabili y'isi.
- America nyuma ya guerre de secession
- ...