RadioItahuka

ALOYS SIMPUNGA : UMURYANGO NYARWANDA UHABWA GACIRO KI?


Listen Later

IKIGANIRO “UMURYANGO NYARWANDA UHABWA GACIRO KI”
Byaturutse ku mpaka zabaye nk’umutingito w’isi watangiriye mu nama y’umushyikirano ya 14 yabaye ku ya 15-16 Ukuboza 2016, ihuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, abayobozi, abanyamadini, abahagarariye sosiyete sivile n’inshuti z’igihugu bose babarirwa mu 2000.
Izo mpaka zari hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bw’igihugu buhagaraliwe na Prezida Paul Kagame. Imyambi ya mbere ku rugamba rw’uwo munsi yarekuwe na Prezida Paul Kagame aho yunganiraga ingabo ze zari zimaze kurushoza zilimo Depite Gatabazi, Dr Jean Damascène, n’abandi. Prezida Kagame abonye urugamba rurenze imbaraga z’izo ngabo ze ati reka nigire kwirasanira. Kiliziya Gatolika yongera kwumvishwa ko yakoze genocide kandi ko Umuyobozi wayo Nyirubutungane Papa wenyine aliwe ugomba kujya gupfukamira Paul Kagame bikaba alibwo byonyine byahabwa agaciro. Ku nshuro ya kenshi, Mgr Philippe Rukamba, umuyobozi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda yongeye kwumvisha Prezida Kagame ko ibyabaye mu Rwanda genocide, nta ruhare Kiliziya Gatolika yabigizemo haba ku buryo buziguye cg butaziguye kandi ko itazigera ibisabira imbabazi, haba ali ku rwego rw’igihugu, haba ali ku Rwego rw’i Vaticani. Iyo umugaba w’ingabo atsinzwe nawe ku giti cye, ingabo ze ziba zibaye impehe. Usibye Evode Uwizeyimana wihaye kuvodavoda ashaka kurwanirira igifu cye cyamunaniye akubahuka Mgr Nzakamwita nyuma yabyo aliko Makuza Bernard Prezida wa Sena akamubwira ko hali ibitagomba kurangirira mu ivodavoda, nyuma y’aho bose bararuciye bararumira. Turizera ko ibyo Musenyeri Rukamba yababwiye ku buryo butomoye rubanda ireba kandi yumva noneho bwabaye ubwa nyuma.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka