1. Leta y‘agatsiko ikomeje kwemeza ishikamye ko mu Rwanda abaturage bafite ibiribwa bihagije mu gihe abana bari munsi y‘imyaka itanu 38% bagwingiye. Leta y‘agatsiko irakemeza ikibazo ari abaturage batazi gutegura indyo yuzuye. Leta irafatirwa mu cyuho kuko si abana gusa bafite ikibazo cy‘inzara n‘abakuze baratangaza abanyamakuru ko barya rimwe ku munsi. Ibiciro by‘ibiribwa biri ku masoko ubigerenyije n‘amfranga abaturage 55% binjiza ku munsi , uhita ubona ko batabasha kwigondera ibiribwa. Umubyeyi ati :“ kugirango mbashe kugura ibiribwa bifite intungamubiri nibura nke, bisaba amafranga 5000 ku munshi, cg se 150.000 ku kwezi. Ni abanyarwanda bangahe bayabona kugirango barye indyo yuzuye ?
2. Urubyiruko ibihumbi byinshi kubera kubura akazi rwabeshyeshyejwe amahugurwa baruriganya amafranga menshi muli KCC . Ibi byabaye scandal ikomeye. Abarangije kwiga kaminuza bageze ku bihumbi 94 babuze akazi kugirango babashe kwishyuura inguzanyo za buruse bahawe na Leta. Impunzi zigera kuli 30.000 Kagame ashaka kuvana muli Libiya azizana mu Rwanda ngo akaziha n‘ibyangombwa byo gukora. Zizakora iki ? Zizakora he? Kagame ngo azanaziha umudendezo anazicungire umutekano. Ibyo ashaka gukorera izo mpunziinyinshi zituruaka mubihugu by‘Afrika bikize cyane kurusha u Rwanda, yabanje akabikorera abanyarwanda ? Amahanga azemera kohereza impunzi mu gihugu cyexporta impunzi nyinshi ? Impunzi zo zizemera guhungira ubwayi mu kigunda ko kuzanwa mu Rwanda ngo bizaba ari ubushake ?
3. Na mutuelle irimo ibibazo uruhuri. Leta irafata amamiliyari menshi mu kigega RAMAcyivuza abakozi ikajya kuyazibisha icyuho cya mutuelle ivuza abaturage. Ibibazo bifitanye isano n‘ubukene bwugarije abanyarwanda, kuki Leta idatinyuka kuzamura mutuelle ifite agaciro k‘amadolari 3 ku mwaka