CORONAVIRUS MU RWANDA : ABANTU BAMAZE GUTEGEKWA KUGUMA MU NGO N‘IMIPAKA YOSE YAFUNZWE
1. Ministre w‘intebe Edouard Ngirente mu kanya amaze gusohora itangazo ribuza abantu kuva mu ngo zabo usibye abakora imyuga imwe n‘imwe. Imipaka yafunzwe, amaduka n‘utubari byafunzwe, usibye abacuruza ibiribwa, za farumasi, abacuruza essence n‘ibikoresho by‘isuku.
a. Leta ya Kagame ifashe ingamba zifatwa n‘ibihugu bimaze kubonekamo abarwayi ibihumbi, ku ruhande rumwe ni byiza, ariko ku rundi umuntu yakwibaza niba umubare w‘abarwayi 17 u Rwanda rutangaza ariwo, kuko ntabwo ariwo waba utumye bafata izi ngamba.
b. Mu bihugu byateye imbere abategekwa kuguma mu ngo ntawe uzicwa n‘inzara cg ngo abure aho gukodesha inzu ikigega cya Leta cyizabishyura. Mu Rwanda abantu 91% bakora muri secteur oinformael barya, bishyura inzu ari uko bakoze, ko bategetwe kuguma mu ngo barabaho bate?Hari uzabagoboka ? Ibiciro by‘ibiribwa byatumbagiye kubera ubuke bwabyo, none igisubizo Leta y‘agatsiko isigaranye ni uguhana abarenga ku biciro byemejwe na Leta.
c) ubukungu bw‘u Rwanda muri rusange bushingiye ku bucyerarugendo, ku manama, ku bwikorezi bwo mu kirere buramera gute ko ibyo bintu byose byazambye kubera coronavirus ? Kagame yaba yarashyize amagi yose mu gitebo kimwe?
2. Icyorezo cya Corona virus gihagaze gite mu bihugu by‘abaturanyi ?