Banyarwanda banyarwandakazi, bakunzi b'amahoro, bakunzi b'inuma y'amahoro Imana yahaye u Rwanda, Nshuti z'akadasohoka za Mutagatifu Kizito Mihigo. Wa munsi Radio Itahuka yabararikiye wo guhurira hamwe tukibuka iyo Ntwari y' U Rwanda urageze. Muratumiwe mwese kuri radio yanyu ngo dusangire ijambo twungurana ibitekerezo ku murage yadusigiye, dukurikije ibyo yasize atwandikiye mu gitabo cye yise " RWANDA " TWIYUNGE NTA BURYARYA, TUBEHO MU MAHORO, DUPFE NTACYO TWICUZA".
Abana, urubyiruko, ingimbi, abangavu, ababyeyi n'abasheshe akanguhe, mwese muratumiwe, kandi amarembo arafunguye, muze mutubwire akabari ku mutima.
Ni aho mu kanya.