1.Kagame yaba arwaye indege ? Mu gihe ibihugu byose companies zose zitwara abantu mu ndege zabuze aho zishyira indege kubera ko zabuze abagenzi kubera Covid 19, bikaba binavugwa ko indege zitwara abagenzi zizongera gukora neza guhera muli 2024, Kagame we arateganya kugura indi ndege ya 13.
2.PM Edouard Ngirente uje ejobundi aratumizwa mu nteko kujya gusobanura ibibazo by’inzitane byabaye akarande mu burezi mu gihe FPR na Kagame bishe uburezi nkana bigaramiye. PM azaherahe asobanura impamvu amashuri atagira imisarane, ava, yarimo ubucucike bukabije mbere ya Covid 19, no mu gihe Covid19 yageze mu mashuri amwe na mwe .
3. Itegeko ry’ubutaka abantu batigeze bumva ingaruka zaryo ritangiye kugarika ingogo mu bakomeye. Benshi barasama bakamira ibyo FPR ivuze byose, kabone n’iyo yashyiraho amategeko ababangamiye, azababuza ubwigenge akanabanyaga ibyabo.
4.Abanyonzi baranyunnyuzwa birenze urugero. Umukene azegura umutwe ate niba icyo akoze cyose ngo yiteze imbere, anyunyuzwa n’inzego za Leta ziza ku musonga kubera imisoro n’imisanzu inyuze mu mayeri menshi, agasa n’aho avunikira abandi?
5.Banque Populaire du Rwanda nyuma yo kuyigabira Atlas Mara, itegekwa n’umuherwe Ashish Thakkar w’inshuti ya Kagame ari nawe bitirira Mara Phones ikora telephones mu Rwanda uyu akaba yarahawe imigabane 62% ya BPR mu buryo bwa Magendu, noneho igiye kugurwa na KCB.