Mu kiganiro Ibimenyetso by' Ibihe cy' uyu munsi, turaza kuganira kubibazo byo mukarere muri rusange. Turibanda kubimenyetso bigaragaza ko Kagame na FPR ntagushidikanya bagomba kujyana, aho mwabonye ko Munama yitiriwe Umushyikirano, hasigaye havugirwamo Urwenya, uhereye kuri Evode Uwizeyimana, n' abaturage bavuye imihanda yose baje kuvuga imitako itatse u Rwanda bakirengagiza ikibazo nyamukuru cyugarijwe u Rwanda cy' Inzara n' Imibereho mibi y' umuturage.
Leta yihishe inyuma y' Umushyikirano ishimuta abazunguzayi batazwi umubare.
Kuki ba Meya na ba Gitifu bakomeje kweguzwa ubutaruhuka?
MITUELLE na RAMA byazamuwe ibiciro, ese umushara w' Umukozi n' imibereho y' Umuturage byaba byarazamutse? Ese Leta yaba yaraashingiye kuki!!! Byaba se ari ubundi buryo bwo gukama ikimasa!!
Icyitonderwa: Impande zashyikiranaga muri Kongo zananiwe kumvikana. Harakurikiraho iki?
Muze tuganire