RadioItahuka

IBIMENYETSO BY' IGIHE 4/21/17: NINDE UYOBORA U RWANDA?


Listen Later

Bakunzi b' ibiganiro bya Radio Itahuka, ndetse bakunzi b' Ikiganiro Ibimenyetso by' Igihe, muri kumwe na Jean Paul wongeye kubaha ikaze mukiganiro cyanyu cy' uyu munsi ku italiki 4/21/2017.
Mu kiganiro cy' Ubushize, nababwiye inkuru ibabaje y' iyicwa ry' umubyeyi Ilibagiza Christine (Fundira). Uyu munsi turaza kongera kubabwira ibyo twamenye ku rupfu rw' uwo mubyeyi wapfuye atarwaye ahubwo ahotowe n' Abagizi ba nabi biyambitse umwambaro wa Leta. Mucyumweru gishize hari undi mubyeyi wasanzwe yajungunywe mugisambo ku kicukiro. Ese haba hari aho izi mfu zihuriye! Ese koko Ilibagiza yaba yarashakaga kugumura abacikacumu? I photo yakwirakwijwe kuri Internet Christine aboshwye nayo imaze kugeza benshi munzu y' Imbohe.
Ese ko Nyakubahwa Muzunguzayi w' ikirenga aba yagiye kuzunguza, ninde uyobora u Rwanda. Ko nta Visi President uri mu Rwanda, Tukaba tuzi akamaro ka Murekezi n' aho Ububasha bwe bugarukira, Za kadahumeka zo mu Rwanda (Abadepite) bakaba ari abo gushyushya intebe, madame nawe bikaba byaravanze, ninde ukemura ibibazo mu Rwanda! 
Muruzinduko Kagame yagiriye i Djibouti, Radio Itahuka yavuganye nabamwe mubegereye byahafi (Ndavuga bya hafi cyane) atunosheraho ikiba cyazinduye Rwabujindiri Rurya ntiruhage. Aya ni amakuru atagomba kubacika.
NKuko yabyivugiye i Nyabihu, umugambi wo kurasa izuba riva urakomeje. Umuturage waketsweho gutema umu Dasso ngo yarashwe agiye gutoroka. Ariko, izo gereza zubatse zite? aho byorohera umunyururu yumva yasiga urusasu?
Abarimo Ntibagihembwa. Igisubizo cya Mineduc!! NGo tugiye guhagurukira icyo kibazo. Nabyo ni mukanya.
Abaturage ba Nyarugenge baguriye Imodoka akarere kabo. Leta irashaka ko twizera ko byakozwe kubushake. U Rwanda rukomeje kujya i wa Ndabaga.
Ni muze twifatanye muri iki kiganiro, mutanga ibitekerezo byanyu.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka