Bimwe mu byo ikigo cy’imiyoborere myiza RGB cyagombye gukora hari
a.kugenzura iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere myiza mu nzego za Leta.
b.kugira Leta inama mu bifitanye isano no kwimakaza imiyoborere myiza.
c.guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza na demokrasi.
d.gusaba ibisobanuro kubyerekeye imiyoborere myiza,
e.gushyira umuturage imbere mu bikorwa byose bimukorerwa, kandi akabigiramo uruhare nk’umugenerwabikorwa.
Ibibera mu Rwanda ni imiyoborere mibi gusa gusa, umuturage/umugenerwabikorwa ntagishwa inama, arahutazwa.Igihingwa kimwe, arabuzwa gusarura imyaka ye, barategekwa aho bagomba gushora umusaruro, arimurwa ku ngufu, aramburwa ibishanga, barirukanirwa agahimbazamusyi ka mwarimu katemewe n’amategeko, barajyanwa mu ngando ku ngufu, baratangishwa imisoro n’imisanzu ku ngufu, ntabwisanzure bwa politiki n’itangazamakuru, barafungirwa inganda n’ubucuruzi bubatunze, barasenyerwa insegero, harashyirwaho amategeko anyaga abantu imitungo/ ubutaka yabo, Prezida araha amabwiriza abacamanza, abadepite n’abasenateri etc… Ikigo cya Leta cyitwa RGB kimaze iki?Nyuma y’imyaka myinshi agatsiko kikubira isoko ryo gutumiza imbuto, amadevise arashize none u Rwanda rwibutse gutuburira imbuto imbere mu gihugu.Mu Rwanda byose ni igitugu, muri Bannyahe barahatirwa aho bagomba kwimukira.Ibiciro biriyongera hose kandi buri gihe, ikitiyongera ni umushahara.Urugaga rw’abakozi rwongeye gutakambira Leta ngo ishyireho umushahara fatizo uhuye n’ibiciro biri kw’isoko. Ikibazo ko cyumvikana bipfira he?