ISHURI Podcast

Imikorere nyayo ni ishingiye ku kwiha intego | Ep 15 | ISHURI PODCAST | ISHURI.ORG


Listen Later

Mbese uri umuntu wamaze kwiyubakamo imikorere ishingiye ku kwiha intego, maze bikakuganisha ku ntsinzi?

Byaba ari byiza, kuko mu mibereho yacu ya buri munsi –cyane cyane muri iki gihe umuntu ahanganye na byinshi kandi abazwa byinshi, urufunguzo rugeza ku ntsinzi ni ugukora utumbiriye intego ifatika.


Nk’uko umuntu akenera guhumeka kugira ngo abeho, intego nayo ni inkingi shingiro iganisha ku ntsinzi mu gikorwa cyose umuntu yerekejeho amaboko.


Niba nta ntego mu mikorere– iyo mikorere izarangwa no guhuzagurika, maze kurenga umutaru bibe ingorabahizi. Mu kwitegereza imikorere ya bamwe muri twe, bigaragara ko bamwe batwarwa umwanya no kujora ndetse no kwinubira abandi, nyamara mu gihe abandi bari gukora no kuzamuka.


Igihe gahunda z’imikorere zishyizweho zitagira intego ngenga, nibwo bizabaho ko umuntu yinjirirwa no gutakaza umwanya mu by’imburamumaro, ugakora ariko nta kigaragara ugeraho, ukisanga ku rutonde rwa ba ‘babura baje’, ‘ntamwete’ ndetse n’imburamukoro’.

...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

ISHURI PodcastBy Ivan Nyagatare