1. Mu mateka hari ibintu abaturage b‘igihugu babona bikaba acquis, kubisubiza inyuma bikaba byakorwa n‘umusazi gusa. Uburinganire hagati y‘umugore n‘umugabo, kwihitiramo idini cg ishyaka, gutora bizira uburiganya n‘igitugu, etc…Hari imiyoborere abanyarwanda bakekaga ko idashobora kugaruka, imiyoborere yaranze ibinyejana bya cyera cyane, yacitse ku isi, isigaye mu Rwanda tukaba twarayizaniwe na Kagame.
a.Hari benshi bibaza niba u Rwanda ari Republika cg ari ingoma ( féodal) y‘igitugu cyo mu bihe byashize. Cyera bavugaga ko Ubutaka, inka, abagore bose ari iby‘umwami. Mu mategeko ubutaka bwaje kuba ubw‘abaturage bagira uburenganzira busesuye bwo kubukoramo icyibanogeye. Itegeko ry‘ubutaka ryadushubije mu bihe bya cyera kuko ryagize ubutaka bwose buri kui territoire y‘ u Rwanda umutungo wa Leta/ FPR, abanyarwanda bakabuturamo nk‘abasembera, bakodesha ibyahoze ari ibyabo. Bityo ubutegetsi bwa Kagame bugira uburenganzira bw‘ikirenga ku butaka bwose bwo mu gihugu nk‘uko byahoze ku ngoma za cyami.
b. Umuco wo kwaka amaturo n‘ingemu waragarutse. Abanyarwanda bakora imyuga inyuranye, bose bagomba gutanga umusoro usanzwe utegetswe na Leta, bagatanga n‘icyo umuntu yakwita amaturo cg se ingemu babiha ishyaka rya FPR ya Kagame. Ni amaturo cg se ingemu zitagira aho zanditse, ariko bihoraho kandi biri propotionnel y‘ibyo umuntu atunze. Buli wese akaba agomba gutanga amaturo cg ingemu mu byo atunze, ku mushaharawe, mu byo yinjiza, kugirango agire amahoro,
2. Ubukene mu miryango bufite uruhe ruhare mu mirimo ivunanye ikoreshwa abana, no mu nda ziterwa abangavu byahindutse icyorezo. Ngo muli 2016-19 abangavu 78.000 mu Rwanda batewe inda.