KAGAME : SYSTEME YO GUTEKINIKA IRAVA, NTIDANANGIYE.
Kagame arazenguruka isi asesagura umutungo wa rubanda abeshya amahanga ko yakoze ibitangaza mu guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga,n‘uburezi kuli bose. Nyamara hagati aho mu Rwanda.
Nta byumba by‘amashuri bigahigije mu mashuri abanza. Hamwe hariga abana hagati ya 75 na 200 mu ishuri, mu gihe muli Afrika hari abana 42 mu ishuri.Gufata isomo biragoye kubera urusaku no kubyigana. Abana bamwe ntibabasha kureba ku kibaho.Nta bwiherero buhagije ku banyeshuri, hamwe abana 700 barasangira ubwiherero 4 gusa Ibintu byarazambye muli Kaminuza. Turabigarukaho gato. Ibibazo byinshi bifitanye isano no kunyereza umutun go wa Leta. Miliyari 210 zanyerejwe muli 2014/ 2015. Miliyari 5 zagiye ku ngendo za Kagame muli 2014. Ikigo gishinzwe ibarurishamibare gikomeje gutekinika umubare w’abashomeri mu nyungu za Kagam
Abakozi bose hamwe muli 2014 bari 370.477 gusa harimo 157.827 bo muli secteur formel abasigaye kaba abo muli secteur informel ( Dr Himbara) nyamara NISR yo iravuga 3.018 552 (2017). Aba bakozi NISR ivuga ntiyabasha kubereka na ku malisti ya RSSB cg se mu mu bare w’abasorera lera RRA. Uburiganya bushaje bwari ugutubura umubare w’abitwa abakozi. Uburiganya bushya bwa NISR ni ugutubya umubare w’abari ku isoko ry’umurimo. Inzego za leta ziravugurazanya mu mibare. Imibare ya Leta igaragaza ko hari abantu miliyoni 2 (16-65 ans) NISR yita abakozi kandi bari munsi y’umurongo w’ubuken