1.U Rwanda rukunda kwishyira imbere muri byose. Mu kurengera ibidukikije hashyizweho amategeko akwiye gushimwa kuko arengera ibisimba. Ariko atera ikibazo abazi neza ko ayo mategeko agamije kwiyerekana mu mahanga gusa. Benshi ntibumva ukuntu Kagame ýivugira ko ahandi abakene batuye mu manegeka basenyerwa Caterpillar igaterurana inzu n’abantu.
2. Ifaranga ry‘u Rwanda ryataye agaciro muri 2020. Ngo ryataye agaciro 10,9% ugereranije n’ishilingi ryo muri Uganda, rita n’agaciro ugereranije n’amafranga yose y’ibihugu duturanye,Burundi, Uganda Tanzania na Kenya. Uku guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagize ingaruka ku ikuzamuka kw’ibiciro.
3.Kagame ngo Amerika yamushyize mu kato kandi ngo yabaye amateka. Ministre w’ububanyi n’amahanga Blinken ngo yasezeranye kuzatera inkunga senegal na Afrika y’Epfo mu gukora inkingo, ariko ntiyavuze u Rwanda. Nyuma y’uko Biden yanze kubonana na Kagame mu nama ya G20 bari bahuriyemo.
4.Mu gihugu umutekano uri ku isonga na 95%, abaturage ngo basubiye ku muco wo kurarana n’amatungo kubera abajura. Bishoboka bite nyuma y’imyaka 27 FPR itegeka igihugu ? umutekano urahari ?
5.Nyuma y’imyaka 75 Umwami mutara III Rudahigwa atuye u Rwanda Kristu, Musenyeri Rukamba arasobanura ko Rudahiggwa yifurizaga u Rwanda kubaho mu mahoro no mu bumwe, mu bwumvikane, hacibwa imanaza zitarenganya, kuba igihugu cy’urukundo n’ineza. Ese ibyo umwami Rudahigwa yifurizaga u Rwanda byagezweho?