RadioItahuka

KALINIJABO : FPR IZAREKA KWICA"GITERA " RYARI?


Listen Later

Kuri iki cyumweru taliki ya 25 ugushyingo 2018, turaza kugaruka ku makuru y'ingenzi yavuzwe mu Rwanda.
Turi burebere hamwe ibi bikurikira:
1) Hagati ya Dr Richard Sezibera n'abakozi be barimo Olivier Nduhungirehe na Ambassador Vincent Karega, ni inde uvuga ukuri? Aba bagabo uko ari batatu bakora muri minisiteri imwe y'ububanyi n'amahanga, bakomeje kubusanya mu gutanga igisubizo ku ihurizo rikomeye P5 yabashyizemo yaka Ibiganiro bitaziguye..
2) Iyi nama ya 16 y'umushyikirano itegerejwe mu minsi iri imbere, ntiyaba izaba ahubwo "Inama y'umubeshyano"?
3) Umuganda udasanzwe, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bateye ibiti 4000 mu muganda wabereye mu Kareke ka Kamonyi, abayobozi bacinya akadiho. byaba se ariwo muvuno mushya babonye wo kwereka abanyamahanga ko Abanyarwanda bishimye?
4) Arkiyesikopi mushya wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda, aravuga ko kwemerera abangavu kuboneza urubyaro ari ukubashora mu bwomanzi n'uburaya. iritavuzwe n' umwe? Radio Itahuka ntiyahwemye kubivuga.
5)  Iperereza ngo ryaba ryarashimangiye ruswa ishingiye ku gitsina muri AU. Ryakozwe nande? Perezida Kagame se yaba azabishyira muri raporo azashyikiriza uzamusimbura umwaka utaha?
6) Impunzi zivugwa ko zirukanywe muri RDC, Leta ya Kigali ikaba ivuga ko harimo n'abarwanyi ba FDLR,aho umutekano wazo ntugerwa ku mashyi?
7) Iyi miburagasani y'imibu ko ngo yaba  yarahinduye isaha ikoreraho akazi kayo ko kuruma abantu ikabatera Malariya, abanyarwanda barabigenza bate?
Ngibyo muri make ibyo turi bugaruke ho mu kanya. muhawe ikaze mwese kuri Radio yanyu Itahuka.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka