RadioItahuka

MUSHIKIWABO NA RUTAREMARA UWABAROZE NTIYAKARABYE !


Listen Later

Banyarwanda, banyarwandakazi, bakunzi ba radio Itahuka, twongeye kubasuhuza aho muri hose hirya no hino ku Isi, tubifuriza kurindwa n'Imana muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo. nkuko mubimenyereye rero, buri wa gatanu dutera imboni ku makuru yíngenzi avugwa mu gihugu cyacu cy'u Rwanda. Uyu mugoroba turi buganire nábatumirwa bacu ku ngingo zikurikira.
1) Ese Tito Rutaremara yatumwe nande gutangariza abanyarwanda icyo bari bamaze imyaka bibaza, bagira bati ese koko FPR yaba yari ifite intasi mu mashyaka,yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana mu gihe cyíntambara? Niba aribyo se ubutumwa bwabo bwari ubuh?. Tito ntiyahagarariye aho kuko yanifatiye k'u munwa abagabo batatu aribo Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Théogène Rudasingwa na Col Patric Karegeya, akavuga ko ngo batigeze baba abayoboke ba nyabo ba FPR. kuki aya magambo yose aje muri iki gihe cyícyunamo? Ese aho ntikwaba ari ukugira ngo abantu babihugireho bibagirwe iyicwa rya Mutagatifu Kizito Mihigo?  
2) Tukivuga kuri Kizito Mihigo, turaza kugaruka ku byatangajwe na Louise Mushikiwabo, aho agira ati :" Amahanga agomba kwemera ko no mu Rwanda habaho abantu bapfa biyahuye."  Ni mu kiganiro yagiranye nábanyamakuru babiri ba RFI na France 24, aho akomeza kwemeza ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye, akaba atanabashije no kwihangana ngo anavuge ko urupfu rwe rubabaje, bigaragara ko umutima wa Kinyamaswa yakuye i kigali yawimuriye i Paris mu Bufaransa ahari icyicaro cya OIF.
3) Nyuma ya Kizito Mihigo kandi, abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza niba ukurikiyeho atagiye kuba Col Tom Byabagamba. Leta yú Rwanda ikaba ishinja uyu wakuriye ingabo zirinda Perezida Kagame imyaka myinshi, gushaka gutoroka Gereza, magingo aya abantu benshi, bamwe bo mu muryango we bakaba bamaze gutabwa muri yombi. Ese ni iki kihishe inyuma y'uru rubanza ubusanzwe rwarangiye? 
Muratumiwe mwese
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka