RadioItahuka

MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA


Listen Later

MWAMBARE UMUTIMA WO KWIHANGANA.
“Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza . . . no kwihangana.” ABAKOLOSAYI 3:12.
Ukwezi kwa MATA buri mwaka mu abanyarwanda n’abanyarwandakazi ndetse n’isi yose twibuka Jenoside yabaye mu 1994 mu Rwanda.
Ibihe bitorohera abanyarwanda n’abanyarwandakazi  kubera akababaro twanyuzemo kandi tukirimo kubera inkurikizi z’ayo mateka mabi yagwiririye umuryango NYARWANDA.
Nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye abakuru n’abato abanyarwanda n’abanyarwandakazi mu moko yacu uko angana, twese hamwe turasabwa gufatana urunana, tugafatana mu umugongo, tukambara kwihangana n’imbabazi kugira ngo twubake ejo hazaza heza hazira amacakubiri hazira politiki mbi y’ivangura iryo ariryo ryose.
Biri mu nyungu zacu nk’abanyarwanda n’abanyarwandakazi guharanira kugira umutima uteye nk’uko Imana ishaka.
ABAGALATIYA 5:25; 6:7-8
Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioItahukaBy RadioItahuka