NI NDE UHOHOTERA ABAGORE KURUSHA PREZIDA KAGAME?
1.Umunyarwandakazi Mushikiwabo utegeka OIF araca umugani izuba riva ngo ahatari umwaga uruhu rw‘urukwavu rwisasira batanu, ashaka kuvuga ko u Rwanda ntacyarubuza kwakira impunzi zo muli Libiya ngo kuko nta mwaga uba mu Rwanda. Mu gihugu abafite intege nke za gisilikare bikubira byose : ubucuruzi, ubutaka, inganda, akazi, ubwisanzure, etc…Mushikiwabo akihanukira ngo nta mwaga uhari ?
2. Abayobozi mu turere ntibasezeye ahubwo barirukanwe( Kagame). Mu nama ya Biro politiki ya FPR yateraniye i Rusororo ku cyicaro cy‘ishyaka ku wa 14.9.2019, Kagame yatangaje ko ubukungu mu Rwanda bwazamutse ho 12% muli gihembwe cya kabili 2019. Ni mugihe ariko abayobozi bamwe birukanwe Nyamagabe batangaje ko mu rwego rw‘imibereho y‘abaturage ibipimo by‘ubukene bigenda birushaho kuba bibi. Kwa Kagame ubukungu buriyongera n‘ubukene