1.Inama yiga kuri Mapping Report yateraniye i Paris mu Bufaransa.
a.Iyi nama yatumijwe na Dr Denis Mukwege uherutse kwegukana igihembo cy'abaharaniye amahoro " 2018 Nobel Peace Prize"
b.Imiryango itabogamiye kuri Leta muri France ikaba ifatanyije na Dr Denis Mukwege mu kurebera hamwe inzira yakoreshwa kugirango ibyaha byabereye muri Congo bibe byakurikiranwa.
c.Joseph Mushyandi ushinzwe ibirebana n'amategeko muri FDU Inkingi aratubwira uko byagenze muri iyi Conference yateraniye i Paris mu bufaransa.
2.Intambara muri Congo irakomeje mu gihe impunzi z'abanyarwanda zikomeje kugabwaho ibitero.
a.Radio Itahuka ikomeje kubona abantu bavuga ibitero byagabwe ku nkambi y'impunzi i kirehe.
b.Michel Niyibizi aravuga ko bigoye kumenya amakuru kuko igihugu cya Congo kitifuza ko bijya ahagaragara.
c.FARDC iravuga ko irimo kugaba ibitero ku bantu bitwaje intwaro muri Congo cyane cyane i Kalehe niho imirwano imaze iminsi ibera.