Ihuriro Nyarwanda (RNC) rifite abakomiseri bashya. Liste murayumvira aha muri iki kiganiro Haguruka.
Urugamba rurarimbanyije ndetse rugeze ahakomeye, Uyu munsi turaza kuganira kumugambi mushya wa Leta ya Kigali ikoresheje Ingabo za Paul Kagame kujya banyuza abantu mu nzira y' Ubusamo.
I Kigali bateguye Rwanda Day ariko baracya bigira ibanga. Mukantabana ati" ni umunsi w' Umuco, naho i Rwanda bati ni Rwanda Day" byaba ari ibiki? ese kubihisha ntihaba hari icyihishe inyuma gituma batavuga icyo bagamije.
Ibimenyetso by' Ibihe birakomeje, Nyuma ya Rweru, ubu ni kanyaru, Imirambo iracicikana muri Kanyaru. Ese ni ubwiyahuzi? Kuki abantu benshi bakomeje gufungwa cyane cyane abo munzego z' Umutekano?
Kigali Iranuka Urunturuntu.
Ibi hamwe nibindi ni muri iki kiganiro. Haguruka aho muri bube muri kumwe nanjye Jean Paul T
Niba wifuza gutanga ibitekerezo byawe muri iki kiganiro wahamagara kuri
13479456449 gugakanda rimwe (1). Ni mukanya i saa mbili za ninjoro kumasahaya washington DC