AXEL KALINIJABO
UKORA IKI?
Nkuko benshi muri mwe mubizi, urugamba rw'impinduramatwara, rusaba umuhate ukomeye, rugasaba disipulini, ubwubahane, umurongo unoze ngenderwaho w'ibitekerezo bigamije guhindura sosiyeti ikaba nziza kurushaho, ariko cyane cyane bisaba ko uzana itafari nanjye nkazana irindi, tukubaka uwo mushinga twese hamwe. Radio Itahuka ibereyeho kubaha umuyoboro mutangamo ibitekerezo byanyu byubaka, muhereye kubyo tuba twabateguriye. intego yacu nuko twese dutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda rwejo rwiza rubereye bose nta vangura iryariryo ryose n'aho ryava hose.ibyo tubaganiriza uyu munsi, ejo n'ejo hazaza, bigamije gusa kubashishikariza gufata icyemezo cyo guhindura u Rwanda rwacu rukaba rwiza. uyu mwaka kurusha indi yabanje, buri wese akwiye kujya ahora yibaza ngo "Nkora iki?" kugira ngo nubake u Rwanda rwiza? nta kibi kiruta kuba umucakara w'uwo musangiye igihugu mu gihugu cyawe.
mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi turi burebere hamwe ingingo zikurikira:
1) Bishoboka bite ko u Rwanda rwakwigereranya na Japan hakiri imitekerereze ishingiye ku kwirarira no kudashyira mu gaciro? urugero ni nk'izi ndendo ngarukamwaka za Kagame i Devos muri forum y'ubukungu, ni iki yakuyemo???
2) Dr Edouard Ngirente, yaretse gu tekinika abanyarwanda ababeshya ko azahashya itekinika.
3) Nubwo ntawabura gushima ubutwari bwa Mwiseneza josiane uri mu irushanwa rya Nyampinga, ariko ashobora kuba ari gukoreshwa mu mukino atazi. Turanashima kandi ubutwari bwa Noeline Isimbi warwanye urugamba rutoroshye rwo kwibeshaho nyuma yaho atereranwe na Leta
4) Urupfu rw'umunyamideli Mupende Alexia rwashenguye benshi, ari nako rwibazwaho byinshi
5) Turahamagarira abanyarwanda kuzitabira urubanza rw'abishe intwali Patric Karegeya.
Muratumiwe mwese banyarwanda, banyarwandakazi.