RadioBook Rwanda

Umuhigi w'Inkuba


Listen Later

Rutarindwa yitabye Imana ariko mu buryo bw’amayobera busize abaganga mu rujijo. Ibi biratera murumuna we Karemera kugomba kumenya ibanga riteye ubwoba ry’umuryango yakomotsemo. Iri banga ni irihe? Kandi arabyitwaramo gute?
Iyi nkuru yanditswe na Jimmy Tuyiringire.
Mu buryo bw’amajwi, inkuru yasomwe na Hervé Kimenyi.
Hanyuma, uwafashe amajwi akanayatunganya ni Eloise Stevens afatanyije na Lucky Grace Isingizwe.
RadioBook Rwanda ni umushinga mushya wo gusohora ibihangano by’ubuvanganzo mu nyandiko no mu majwi umurika impano zo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Igitekerezo k’ibi bikorwa cyakomotse ku bigo bitatu bisohora ibitabo: Huza Press (Kigali, Rwanda), Kwani Trust (Nairobi, Kenya), hamwe na No Bindings (Bristol, UK). Ni umushinga mushya w’ibihangano bishya bigera ku bantu mu buryo bwagutse, uterwa inkunga na gahunda ya British Council yo guteza umbere ubugeni bwo muri Afurika y’Iburasirazuba.
...more
View all episodesView all episodes
Download on the App Store

RadioBook RwandaBy RadioBook Rwanda