22 Ntugatinge abagabo, ni ikizira.
23 Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.
24 "Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,
25 igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.
26 Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.
27 Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.
28 Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk'uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.
29 Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw'ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.
(Abalewi 18:22;29)