1 Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. 2 Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe. 3 Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve. 4 Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli. 5 Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni. 6 Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo. 7 Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi. Ubwira bwa Sawuli 8 Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. 9 Nuko Sawuli aravuga ati"Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro." Aherako atamba igitambo cyoswa. 10 Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. 11 Samweli aramubaza ati"Ibyo wakoze ni ibiki?" Sawuli aramusubiza ati"Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, 12 bituma nibwira nti 'Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.' Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa." 13 Maze Samweli abwira Sawuli ati"Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. 14 Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse." 15 Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu. 16 Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi. 17 Bukeye abanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali. (1 Samweli 13:1-17) 1 Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati "Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya." Ariko ntiyabibwira se. 2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y'igiti cy'umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n'abantu nka magana atandatu. 3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye. 4 Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene. 5 Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba. 6 Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati "Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake." 8 Yonatani aravuga ati "Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze, ...