Igice Cya 24- Umugani W’umwambaro W’ubukwe
Umugani werekana ko abajya mu birori bose bagomba kwitegura. Abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze
Iyo twiyeguriye Kristo, umutima womatana n’uwe, ibyo dushaka bikazimirira mu byo ashaka, ubwenge bugahinduka nk’ubwe, ibitekerezo bikamugandukira; maze tukagira imibereho nk’iye. Uko ni ko kwambara umwambaro wo gukiranuka kwe.