Kutavuga ubutumwa bwiza ngo abandi bakizwe ni ubugome.
Hamwe na Pastor Didier HABIMANA
8/8/2021
▪Iyo umuntu agiye kwa muganga arwaye akivuza bakamuvura agakira aba akijijwe indwara,iyo umuntu yaciye mu buzima bwuzuye isoni umuntu akaza akamuhisha aba amukijije isoni,ariko Yesu niwe wenyine utanga agakiza k'iteka ryose.
Luka 19:10
9.kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye."
▪Yesu yaje kugirango abantu bose babone agakiza niyo mpamvu tukwiye kubaho tugera ikirenge mu cya Kristo.
Yohana 10:10
Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
Abaroma 1:16
Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
▪Ubutumwa bwiza tubwiriza ntibukwiye kudutera isoni kuko ari umuti ukiza by'iteka ryose.
Kuki Yesu ariwe ukiza by'iteka ryose?:
1.Agukiza urupfu rw'iteka ryose.
1 Yohana 5:11-12
11.Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.
12.Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.
▪Uyu munsi witabye Imana wowe wizeye Kristo uba ufite ubugingo buhoraho.Abantu bashobora kugukiza inzara,isoni cyangwa ikindi kibazo by'igihe gito ariko agakiza ka Kristo kadukiza by'iteka ryose.
2.Agakiza kadukiza ubutware bw'umwijima.
Abakolosayi 1:13
Ni we wadukijije ubutware bw'umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda.
▪Iyo umuntu ari imbata akora icyo shebuja ashaka hari benshi baba mu bubata bwa satani akabakoresha ibyo ashaka ariko mu gukizwa niho honyine dukirizwa ububata bwa satani.Iyo wakiriye Kristo nk'Umwami n'Umukiza uba uhawe ubutware bwo gutsinda ububata z'umwijima.
3.Yesu adukiza icyaha muzi(icyaha cy'inkomoko).
Abaroma 6:6
Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha,
▪Tuvuka twavutse dufite kamere muntu,umuntu yaremwe ari mwiza ariko amaze gucumura kamere yinjira muri we,iyo kamere ntakindi kiyikuraho uretse kwakira Kristo nk'Umwami n'Umukiza.
2 Abakorinto 5:17
Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
▪Umuntu wese uri muri Kristo Yesu aba akijijwe urupfu rw'iteka ryose,aba ahawe ubutware bwo kuva mu bubata bw'umwijima,aba akijijwe icyaha cy'inkomoko.
Gukizwa si imyambarire si ukogosha imisatsi si ukuba mu itorero gusa ahubwo gukizwa ni ukuba muri Kristo Yesu,igihe twakizwaga Imana yatugize icyaremwe gishya mu buryo bw'umwuka.
Iyo wagizwe icyaremwe gishya abantu baba bakubona uko warusanzwe usa ariko Imana iba ikubona nk'umuntu udasanzwe
Abaroma 8:1
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
▪Iyo umenye ko hari umuti wo gukiza abantu urupfu rw'iteka ryose ukamenya ko uri muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya ntubibwire abandi biba ari ubugome.Tubwire abandi agakiza ka Yesu kugirango nabo bakizwe be kurimbuka.
▪Dukwiriye kuvuga ubutumwa bwiza mu mahanga yose,mu ndimi zose kugirango dutabare abandi kuko ubutumwa bwiza ari imbaraga z'Imana zihesha uwizera wese gukizwa.
1 Abakorinto 9:16
Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.
Imana ibahe umigisha!!!