Kwibuka Podcast

Kwibuka Podcast

By Kwibuka RwandaHistory
Download on the App Store

Kwibuka Podcast episodes

  • The Kwibuka Podcast: Amasezerano y'Amahoro ya Arusha
    Agace k’uyu munsi ka Kwibuka Podcast karavuga ku masezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993. Abatumirwa baraganira ku nzira yaganishije kuri ayo masezerano, ibyaganiriweho, ndetse n’icyo impande zombi zari ku meza y’ibiganiro, hamwe n’abahuza, zari ziteze ko kizayavamo. N’ubwo Leta ya Habyarimana yarenze kuri aya masezerano igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aya masezerano yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusana igihugu, kugera ubwo hatorwaga itegeko nshinga.

    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    1 hr 3 min
  • Kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
    Mu kiganiro cyo kwibuka uyu munsi, turumva uburyo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ari urugamba ruhoraho rwo kurwanya ingengabitekerezo y’icyo cyaha. Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye, birimo abakoze Jenoside, n’inshuti zabo, ababakomokaho, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside, batannye bakajya mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda bitwikiriye umwambaro wa politike, uw’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ibindi. Guhakana no gupfobya Jenoside kandi bikorwa na bamwe mu banditsi n’abanyamakuru batigeze bagera mu Rwanda, bahurira ku bitekerezo bisasiweho, bigamije guha ireme Jenoside, bivuye ku bitekerezo by’abakoze Jenoside bagikora icengezamatwara ry’ibikorwa byabo.

    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    1 hr 13 min
  • Le rôle de Médias Français
    Dans l'épisode d'aujourd'hui, nos invités, Jean François Dupaquier et Mehdi Ba nous parlent du rôle des médias, notamment en France, dans des relations entre le Rwanda et la France se basant sur les relations diplomatiques avant et après le génocide commis contre les Tutsis en 1994.

    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    51 min
  • How Digital Technology is being used to Perpetuate Genocide Denial and Strategies to Counter it.

    Today’s episode is the recording of a webinar organised by the Permanent Mission of Rwanda to the UN to commemorate the 1994 Genocide against the Tutsi. The panelists, Mr Castro Wasamba, the Chief of Office, United Nations Office on Genocide Prevention and the Responsibility to Protect, Dr. Sara Brown, Executive Director at the Center for Holocaust, Human Rights and Genocide Education, Dr. Zachary Kaufman, Associate Professor of Law and Political Science at the University of Houston Law Center, Dr. Lonzen Rugira, Applied policy researcher, Academic, and Public affairs Commentator and Doris Uwicyeza, Doctoral Fellow and Legal researcher discuss how digital technology is used to perpetuate Genocide denial as well as strategies to counter it.

    1 hr 47 min
  • Ishyirwaho rya Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda
    Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, nyuma to kubohora igihugu, RPF Inkotanyi yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ihuriweho amashyaka n’abanyapolitike batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira uko iyo guverinoma yashyizweho, intego yihaye n’ibyo yagezeho, ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho muri iyi myaka 27 ishize bikomeze gusigasirwa.

    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    1 hr 11 min
  • Ubuhamya ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
    Uyu munsi, turakomeza kumva ukuntu ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye ibice bitandukanye by’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside nk’i Kiziguro aho zageze zikita ku barokotse, zikavura n’inkomere. Muri iki kiganiro, abatumirwa baranagaganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu rugamba rwo kwibohora,  cyane cyane Radio Muhabura yahumurizaga abahigwaga, ari nako ihangana n’ibindi bitangazamakuru bya leta y’abicanyi.

    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    55 min
  • Uko nkotanyi zarokoye Abatutsi bari bahungiye muri St Paul ndetse no kuri Ste Famille muri Jenoside

    Uyu munsi Abatumirwa baraganira ukuntu Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside zinahangana n’ibitero by’interahamwe n’ingabo za guverinoma y’Abajenosideri.

    Ikiganiro kiribanda ku gikorwa cyo kurokora abari barahungiye muri Centre Pastorale St Paul ndetse no kuri Kiliziya ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali. Interahamwe zazaga kwica Ibihumbi by’Abatutsi bari barahahungiye, zigakoresha listes zari zarakozwe mbere.

    Abatumirwa kandi, baragira ubutumwa batanga muri iki gihe twizihiza imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye.


    Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.

    55 min

About Kwibuka Podcast

From the publisher's feed

The Kwibuka Podcast is presented by Dr. Jean Damascene Bizimana. Through years of research, Dr Bizimana collected detailed accounts of what happened during the Genocide. The Kwibuka Podcast documents…