Mu gace k’uyu munsi k’ikiganiro cyo kwibuka, abatumirwa baraganira ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo Jenoside yabaye umuryango mpuzamahanga urebera, bamwe mu banyamahanga bari mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu gutabara Abatutsi, ndetse hagira n’abahaburira ubuzima nka Captain Mbaye Diagne, umunya Senegal wari muri MINUAR.
Ku biro bikuru by’umuryango w’abibumbye - LONI i New York, abari bahagarariye ibihugu birimo Nigeria na New Zealand nabo bamaganye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu banyamahanga bakomeje umurongo wo kuyipfobya no kuyihakana, ariko abazi ukuri kw’amateka, biganjemo abageze mu Rwanda igihe cya Jenoside, nabo bakomeje gufatanya n’abanyarwanda mu rugamba rwo guhangana n’abakanapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information.