Sign up to save your podcastsEmail addressPasswordRegisterOrContinue with GoogleAlready have an account? Log in here.
FAQs about Limitless Africa (Kinyarwanda):How many episodes does Limitless Africa (Kinyarwanda) have?The podcast currently has 10 episodes available.
May 04, 2023Basketball Africa League ishobora kuzatera imbere?Turarebera hamwe irushanwa rya BAL n’ahazaza haryo Amadou Fall: Umuyobozi mukuru wa BALFlo Larkai ni umukinnyi wakanyujijeho muri basketball, ubu akaba ari umutoza n’umuranga w’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo.Usher Komugisha: Yakinnye imikino itandukanye mu mashuri yisumbuye ubu akaba ari umunyamakuru ukomeye wa siporo. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more11minPlay
May 04, 2023Ese ni gute twakwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa?N’ubwo uburezi bw’abana b’abakobwa hamwe na hamwe muri Afurika buri gutera imbere turibaza icyakorwa ngo dukomeza kubona abana b’abakobwa bagana ishuri. Noella Coursaris Musunka ni umunyamideli akaba yarashinze Malaika, ikigo cy’amashuri gitanga uburezi ku bana b’abakobwa barenga 400 iwabo muri Congo.Donatha Gihana ni umuconsultant mu binjyane n’uburinganire, afite ubumenyi mu miryango idaharanira inyungu, yanabaye umuyobozi wa Girl Effect Rwanda na Fawe.Djeneba Gory ni umunyamali w’inzobere mu burezi; yarangije mu ishuri ry’ubuyobozi rya Havard anatangiza Suadela, umuryango ugamije kubaka ubumenyi bw’imishyikirano bw’abakobwa. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more16minPlay
May 04, 2023Ese amashanyarazi adahumanya ikirere yaba ariyo hazaza ha Afurika?Iyi episode iravuga ku ngufu zibyara amashanyarazi kandi zitangiza ikirere n’ahazaza hazo ku mugabane wa afurika. Samba Bathily ni umunyamali watangije imishinga myinshi y’amashanyarazi kandi atangiza ikirere nka Akon Lighting Africa mu bihugu birenga 18 bya Afurika.Francine Munyaneza: Yashinze kandi ni umuyobozi wa sosiyete yitwa Munyaesco, sosiyete izobereye mu gukora ingufu z’abanyashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba.Linda Mabhena-Olagunju: Yashinze kandi ayobora DLO Energy Resources Group, ikigo kigenga kandi gikora amashanyarazi Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more13minPlay
May 04, 2023Ni gute twatoza urubyiruko rwavamo abandi ba Drogba?Aka gace kagaruka ku mupira w’amaguru muri Afurika. Uko twakomeza kuzamura ubuhangange bwa ruhago ku mugabane wa Afurika. Kingsley Pungong: Afite ikigo cyamamaza ibya sports muri America akaba yaranashinze ikigo kigenga amakipe muri Kameruni na repubulika ya ceki, Rainbow sports. Kanamugire Fidele ni muyobozi w’umuryango Play For Hope Rwanda, ifite intego yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana mu Rwanda. Oumou Kane: Yari ikirangirire mu mupira w’abagore muri Mauritanie. Ubu akaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abagore rya Maurtanie na ambasaderi wa Fifa. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more15minPlay
May 04, 2023Ese hakorwa iki ngo abanyafurika bubahe abahanzi?Iki kiganiro kigaruka ku buhanzi muri Afurika n’icyakorwa ngo ubuhanzi bwubahwe nk’umwuga. Roberta Annan ni umunyeghana akaba akaba ari umuyobozi w’imishinga y’ishoramari itandukanye ku mugabane wa afurika yibanda ku muhanzi.DJ Elly ni umwe mu ba DJ babikora nk’umwuga bakomeye cyane muri Angola. Murigande Charles uzwi nka Mighty Popo akaba ari umuririmbyi ufite album zigera mu 9, umucuranzi n’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu Rwanda. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more16minPlay
May 04, 2023Ese abanyafurika babaga mu bihugu byo hanze bagatahuka bafatwa bitandukanye n’abandi?Muri aka gace, turagaruka k’uko abanyafurika babaye mu mahanga bakaza gutaha bafatwa n’uko biyumva iyo bagarutse iwabo. Rebecca Enonchong ni rwiyemezamirimo ufite ubucuruzi bw’ikoranabuhanga henshi mu burayi, muri America no muri Afurika. Yabaye cyane muri America mbere yo gutaha mu rugo muri Kameruni.Gabriel Curtis: Yabaye minisitiri w’ubufatanye hagati y’abikorera na leta, ahungira muri America mbere yo kugaruka mu mirimo ya guverinoma mu rugo muri Guinea. Mugiraneza Ntambiyindekwe Parfait: Yabaye mu Bufaransa imyaka myinshi ataha aje gushora imari mu Rwanda, akaba kandi ari umubyinnyi w’injyana ya Salsa. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more16minPlay
May 04, 2023Ni gute twateza imbere sinema nyafurika?Muri aka gace turarebera hamwe uko twakwerekana inkuru nyafurika mu buryo bunoze twifashishije Sinema.Nicole Amarteifio ni umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana niwe wahanze inkuru y’uruhererekane izwi muri Ghana yitwa An African city. Editi Effiong: Afite uburambe bw’imyaka 20 mu mwuga w’ikoranabuhanga na 12 mu kwamamaza. Akaba kandi ari umuproducer umaze kuyobora firime ye ya mbere ndende yitwa Black book.Kivu Ruhorahoza: Ni umuyobozi n’umwanditsi wa firime w’umunyarwanda watsindiye ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga kubera firime ze, Grey matter, Father’s day…. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more17minPlay
May 04, 2023Ese ni gute twateza imbere uruganda nyafurika rw'imideli?Turibaza uko twagira uruganda rw’imideli rukomeye kandi tugakundisha abanyafurika kwambara ibikorerwa iwabo.Turahirwa Moses: ni umunyamideri, umushoramari na Rwiyemezamirimo. Niwe washinze inzu y’imideli ya Moshons ikorera mu Rwanda. Zaid Osman, rwiyemezamirimo washinze inzu y’imideri Grade Africa mu cyiciro cy’imyenda isanzwe. Yavukiye muri Afurika y’Epfo, akurira muri Amerika. Agarutse, yatangiye gucuruza inkweto zo muri Amerika. Yaje gutangiza inzu y’imideri yitwa Grade Africa. Roberta Annan: ni umushoramari w’umunyeGhana, yashinze ikigega gifasha abanyabugeni bo muri Afurika (IFFAC) na Fondasiyo nyafurika y’imideri ishyira amafaranga mu masosiyete ayobowe n’abanyamideri. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more15minPlay
May 04, 2023Ese imishinga mito yo mu ikoranabuhanga yaba ari igisubizo mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri muri afurika?Turibaza niba imishinga y’ikoranabuhanga igenda ivuka yaba igisubizo ku ibura ry’akazi ryabaye ingume ku mugane wa Afurika. Maya Horgan Famodu ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika akaba n’umunyanigeria utera inkunga ibigo abiha imari yo gushora mu mishanga y’ikoranabuhanga.Malick Lizinde Shaffy ni umushabitsi akaba ahagarariye ikigo 63 gikora ibijyanye na graphic design na communication akaba umuyobozi wa African management institute mu Rwanda, umushinga ufasha ba rwiyemezamirimo.Gabriel Curtis: Yabaye minisitiri w’ubufatanye hagati y’abikorera na leta, ahungira muri Amerika mbere yo kugaruka muri mirimo ya guverinoma mu rugo muri Guinea. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more16minPlay
May 04, 2023Ese uburenganzira bw’aba LGBT cyangwa abarangwa n'imigirire mpuzabitsina itandukanye bushobora kuba imwe mu ndangagaciro nyafurika?Ese uburenganzira bw’aba LGBT cyangwa abarangwa n'imigirire mpuzabitsina itandukanye bushobora kuba imwe mu ndangagaciro nyafurika. Turaganira n’abantu batandukanye ku muryango wa LGBT muri Afurika. Sheba Akpokli ni impirimbanyi y’umuryango LGBT ukomoka muri Togo akaba anakora nk'umunyamategeko muri Kanada. Va-Bene Fiatsi: umuhanzi wahinduye igitsina (transgender mu cyongereza) atuye Kumasi, mu majyepfo ya Ghana.Fred Rwaka, Umunyarwanda uzobereye mu gutegura ibirori akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abo mu muryango wa LGBT. Hosted on Acast. See acast.com/privacy for more information....more15minPlay
FAQs about Limitless Africa (Kinyarwanda):How many episodes does Limitless Africa (Kinyarwanda) have?The podcast currently has 10 episodes available.