RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IGIHE NI IKI 5.4.18: MUSONI JAMES ARATEGURIRWA UMWANYA UDASANZWE MU ISHYAKA FPR
    Kubera amabanga menshi Musoni abitse, Kagame ngo asanze atamujugunya none amushyiriyeho umwanya udasanzwe mu ishyaka rya FPR inkotanyi. Amakuru tuvana kubaganiriye na Nyirubwite, agera kuri radio Itahuka, ni uko Musoni agiye kugirwa umukuru wa Cabinet ya FPR Inkotanyi.
    Kiziba, FPR irapfuka igisebe itacyomoye . Ingaruka za Kiziba Kagame azazumva bidatinze.
    Kagame kuki arwanya abafasha opposition zimurwanya, ariko agaha abarwanya abaturanyi be ijambo kumugaragaro. Moise Katumbi i Kigali arakirwa nk' umwami, agahabwa ijambo mubiganiro Kagame arimo, ntagire ikimwaro ngo yibuke uko yikoma Uganda, Tanzania ndetse n' Uburundi. 
    Ali, Epimaque and JP
    1 hr 15 min

    1 hr 17 min
  • IGIHE NI IKI 5.4.18:CAPT. JM TURABUMUKIZA ATI FPR/RPA, NI UMUSHINGA WAHOMBYE,PART I.
    Capt Jean Marie Turabumukiza, umwe mubahoze mu gisirikare cya RPA Inkotanyi aravuga ko FPR wari umushinga mwiza ariko ukaba warahombye. Turaza kuganira ku ngaruka y' intambara y' Inkotanyi ku umuryango/societe nyarwanda, ndetse n'abayigizemo uruhare rukomeye kugira ngo ishoboke.
    Ese abahoze ari abanyamuryango bakomeye ba RPF inkotanyi bitandukanije nayo babanye bate na Kigali? Abasirikare ba RPA bakiri mu gisirikare cya RDF, n' uburyo babona ibintu. Ese koko ni ukuba ba ngirente?
    Ntabwo twava muri iki kiganiro tutanarebye uruhare rwa RDF mu kibazo cya Kiziba. Ingabo za kinyamwuga ubundi zakabyifashemo zite?
    Ibi byose Capt Turabumukiza aratubwira uko abibona
    1 hr 51 min

    1 hr 53 min
  • INTEKO YARI IKWIYE KUVANAHO KAGAME IKIZERE AHO GUTUMIZA ABASHUMBA KWISOBANURA
    1.Paul Kagame yayoboye inama y'abaminisitiri idasanzwe kubera ibiza bimaze iminsi bihitanya abantu.
    a.Iyi nama yibanze ku bibazo byo guhangana n'ibiza ariko ikibazo cy'impunzi za kiziba nticyavuzweho.
    b.Abantu barenga 180 nibo bahitanywe n'ibiza abandi barakomeretse cyane.
    c.Ese kuki Kagame yirinze kugira icyo avuga k'ubwicanyi arimo gukorera impunzi za kiziba?
    2.Raporo ya komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yasuzumye ibibazo bitandukanye biri mu gihugu hose.
    a.Igitangaje ni uko ibibazo bikomeza kugaruka bimaze igihe kirekire ubutegetsi ntacyo bwabikozeho.
    b.Abadepite baribaza aho ikibazo giherereye kuko Minisitiri w'intebe yagiye agezwaho imyanzuro ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.
    c.Gutumiza ba minisitiri munteko Nshinga mategeko ntacyo bihindura mu kunyereza imari ya Leta.
    d.Aho gutumiza abaminisitiri batandukanye inteko yagombye kwiga uburyo yeguza Paul kagame.
    3.Ubujura,ruswa kwambura rubanda ni bimwe mu biranga imiyoboerere ya Leta y'agatsiko.
    a.Abaturage bo muri musanze baratabaza umuhisi n'umugenzi kubera ibikorwa byabo Leta yangije none hashize imyaka 7.
    b.Imishinga idindira mu Rwanda ikorwa na Societe za FPR "NPD COTRACO".
    c.Inyigo zigwa nabi kugirango babashe kwiba amafaranga.
    d.Abaturage nta mazi bafite, biteye ikibazo gikomeye cyane.
    4.Harya iterambere Leta y'agatsiko iririmba ni irihe? wari uziko hari ibice by'igihugu aho abaturage batumva Radio?
    a.Radio na TV ntabwo bigera hose mu Rwanda.
    b.Harya iterambere baririmba ni irihe mu gihe abadepite bivugira ko Network" Iminara" mu Rwanda zidakora.
    c.Police i Nyanza ikoresha Network yo mu Burundi, hari naho dukoresha Network yo mu Bugande.
    5.Amasosiyete atwara abantu mu Rwanda ni ayande?
    a.Ninde utanga ayo masoko?
    b.Microfinance zambura abaturage amafaranga yabo ni nizande?
    3 hr 44 min

    3 hr 46 min
  • IGIHEMBO MO IBRAHIM CYABA KIGIYE KUJYA GIHABWA ABANYAGITUGU NKA KAGAME ?
    1.Mu muhango wo guhemba Sirleaf Johnson wa Liberia wabereye  i Kigali;   uguhererekanya ubutegetsi mu mahoro ntibyakomojweho  kuko bigonga Kagame.
    2.Dr Kaberuka na Kagame  berekanye ko imiyoborere myiza na service nziza bihabwa abaturage ariyo ya ngombwa kurusha guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
    3.Impamvu kiriya gihembo cyatangiwe mu Rwanda, aho Prezida w’umunyagitugu yahinduye itegeko nshinga kugirango yihambire kubutegetsi ubwabyo ni amayobera.
    4.Mo Ibrahim yagaragaje ko kuri we ikibazo  atari ukwihambira ku butegetsi, ikibazo ari  imiyoborere mibi, kuburyo hari impungenge ko ibisabwa kugirango umuprezida ahabwe kiriya gihembo bishobora kugabanywa kugirango  abanyagitugu nka  Kagame babashe kugihabwa.
    5.Umushahara fatizo wabaye nka ya mabati urerekana ko Leta ya FPR  ititaye kubakozi ikaba irutwa na Guverinoma zose zayibanjirije. Turababwira aho bipfira.
    6.Abadepite bariha gusuka  amarira y’ingona ngo hanyerejwe miliyari 8, nkahobibagiwe ko muli 2014/ 2015 hanyerejwe miliyari 210.
    7.Abayobozi b’agatsiko  barushanwa kwizeza abanyarwanda amazi meza, ariko nta gikorwa.  Nyuma ya Musoni, ni ministre Gatete na guverineri Gatabazi  bizeza gukora ibitangaza.
    8.Ubushakashatsi butigeze bukorwa kimwe  mu byirukanishije ikivunge  abayobozi ba RAB. Igishekeje ariko ni uko  ubushakashatsi buri mu byatumye  u Rwanda ruza ku isonga mu guteza imbere ubuhinzi!
    3 hr 7 min

    3 hr 9 min
  • MO IBRAHIM NTABWO TURWANYA ABANYAGITUGU BAGUNDIRA AHUBWO TURABAKUNDA "KAGAME"
    1. Mo Ibrahim ngo anenga abayobozi bayobora nabi gusa.
    a. Mo Ibrahim yabonye iki kigenda neza mu Rwanda mu cyo we yita imiyoborere myiza?
    b.Hari abayobozi bo muri Afurika bakora akazi kabo neza. Abo ntitubanenga, ahubwo "turabakunda.”
    c. Mo Ibrahim yokejwe igitutu n'abantu batari bakeya kubera ko asingiza Kagame.
    d.Biragaragara ko Mo Ibrahim nawe atigenga afite ingufu zimusunika mu byo akora byose.
    e.Kagame, Mo Ibrahim bakoresha ijambo "delivering" bivuga ko hari ibyo bakora abandi batashobora.
    3.REMA yasabye ko imodoka zishaje zikumirwa mu Rwanda.
    a.Harya Volkswagen igeze he itangira gukora imodoka mu Rwanda?
    b.Nyuma hemejwe ko izo modoka zishyirwaho ibipimo by’ubusaze, bigenderwaho mu gusoreshwa, aho imodoka nshya zisoreshwa 20%, izishaje kuva ku myaka 10 ikozwe gusubiza hejuru zigasoreshwa 80%.
    4.Bamwe mu badepite mu Rwanda barifuza ko habaho "Igitabo cy'abajura" bakamanikwa ahagaragara rubanda ikamenya abo aribo.
    a.Obadiya Biraro arashimangira ko nyirabayazana ari umuntu ushyiraho ubuyobozi bw'ibigo bya Leta bikomeje kunyereza umutungo.
    b.Ikibazo cy'ubujura cyacyemurwa no gukuraho umujura mukuru Paul kagame.
    c.Harigwa uburyo amasoko ya Leta arimo akayabo yazajya agenzurwa byimbitse.
    d.Ubwo buryo bushya buri kwiga n’urwego rushinze imitangire y’amasoko ya Leta (RPPA), Polisi y’igihugu, urwego rw’umuvunyi n’urw’iperereza.
    5.Ubujura ,Ruswa kwambura rubanda ni,bimwe mu biranga imiyoboerere ya Leta y'agatsiko.
    a.Abaturage bo muri Musanze baratabaza umuhisi n'umugenzi kubera ibikorwa byabo Leta yangije none hashize imyaka 7.
    6.Special Force irandika amatangazo yuzuyemo ibinyoma maze Midimar ikayaha umugisha.
    a.Umwe mu mpunzi za Kiziba yaguye mu bitaro ahitanwe n’ibikomere.
    3 hr 56 min

    3 hr 58 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda