1.Urubanza Kagame aregamo umuryango wa Rwigara rwongeye gusubukurwa uyu munsi.
a.Ubushize Adeline, Anne na Diane bisobanuye bagaragaza ko ntabwoba batewe nibyaha baregwa ahubwo bashimangira ko Leta y'agatsiko "Interahamwe" zabiciye umubyeyi.
b.Me Pierre Buhuru na Me Gatera Gashabana bakomeje kugaragaza ko ibyo uyu muryango uregwa byose bitubahirije amategeko.
c.Ibyaha byose bashinjwa byagombye kuba byarabanje guca mu rukiko, noneho umucamanza agatanga uruhushya rwo gukusanya ibimenyetso, kuko ibikoreshwa mu rubanza bisabirwa uburenganzira n'urukiko.
d.Inyandiko, amajwi ndetse nibindi bimenyetso ubushinjacyaha bwitwaza byagobye guteshwa agaciro kuko batagaragaza byose nkuko babiregwa.
e.Harya ibyaha Adeline aregwa ko Me Evode Uwizeyimana yavuze ko iyi leta iyobowe n'agatsiko k'amabandi kafashe ubutegetsi ku ngufu, Ese ninde wigeze acira urubanza Evode Uwizeyimana?
f.Ese ari Me Evode Uwizeyimana na Adeline Mukangemanyi ninde upfobya Genocide?
2.Leta y'agatsiko ikomeje kwivuguruza ariko igaragaza ko iyobowe n'agatsiko k'abacanyi.
a. Harya abishe Madame Christine Ilibagiza bari bagezwa imbere y'urukiko?
b.Theo Badege yatwerereye abantu benshi Christine Ilibagiza ese nabo baba bafite igihunga?
c.Harya Interahamwe ntizaba zaragarutse, wamugani wa Madame Adeline Rwigara?
3. Igihano cya Burundu y'umwihariko cyakuwe mu bihano mu Rwanda.
a.Me Evode Uwizeyimana yatewe utwatsi kubera invugo nyandagazi yakoresheje ubwo yari mu nteko ishinga amategeko.
b.Me Evode ati ubu tugiye kujya gutanga imirimo mfugura gifungo kuruta gufunga umuntu burundi.
c.icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta ntabwo gisaza.
d.Harya iri tegeko rizakurikirana Paul kagame gute mu gihe azaba atakiri President wu Rwanda ?