DUKOMEJE KWAMAGANA INKORAMARASO PAUL KAGAME.
Bavandimwe nshuti, umwicanyi ruharwa aracyidegembya ino mu Bubiligi !
“KAGAME DAY“ iteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/06/2017.
Inkomammashyi zatumiwe mu gusesa umutungo w`igihugu kandi “NZARAMBA“ irimo kugarika ingogo.
Nyuma yo kumuburabuza agahindagura gahunda ze kuri uyu wa gatatu ushize, ntimurambirwe muhaguruke dukomeze tumubuze amahwemo.
Muze twamagane ubwicanyi, itotezwa, igitugu, ikandamizwa, ubwikanyize, akarengane akariko kose.
Gahunda ni kuri uyu wa gatandatu sa sita (12 : 00) kuri “Gare du Midi“ aho bisi ?? zizaba zidutegerereje. Tuziyandikisha tuhageze, tuhave twerekeza aho “KAGAME DAY“ izabera.
Nk`abitsamuye rero, inkoko niyo ngoma !
BIMENYESHE ABANDI.
#KagameGetOut#