RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ALOYS SIMPUNGA: TWAKIRIYE IBITEKEREZO KU NZIRA Y'AMATEKA Y'IYOBOKAMANA I RWANDA
    ALOYS SIMPUNGA: TWAKIRIYE IBITEKEREZO KU NZIRA Y'AMATEKA Y'IYOBOKAMANA I RWANDA 
    Taliki ya 28 Nyakanga, mu kiganiro Aloys SIMPUNGA n’abo yali yagitumiyemo basesenguye imikoranire y’Iyobokamana n’inzego z’ubutegetsi kuva u Rwanda rwabaho ndetse no mateka uko ingoma zagiye zisimburana. Abihaye Imana ndetse n’abanyarwanda batandukanye bacyumvise nyuma bagize icyo bakivugaho. Ikiganiro giteganijwe kuli uyu wa gatatu 10 Kanama saa mbiri za nimugoroba isaha ya Washington , kizaba icyo gusangira ibyo bitekerezo byatanzwe kuri icyo kiganiro. Igice cya kabili kizaba ingero zigaraga muri ibi bihe no mu mateka ya vuba. Buri wese afiteho ibitekerezo n’ubuhamya ararikiwe kuzaterefona mu kiganiro maze agahabwa ijambo.
    3 hr 18 min
  • RWANDA : AMAVU N'AMAVUKO YA INITIATIVE HUMURA NDETSE NICYO IGAMIJE
    INYANDIKOMVUGO Y’INAMA YAHUJE MASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA FPR N’IMIRYANGO NYARWANDA IDAKORA POLITIKI (SOCIETE CIVILE) YATERANIYE I BURUSERI
    KUWA GATANDATU 28 GICURASI 2016
    Ibice bigize iyi nyandikomvugo:
     
    Amavu n’amavuko ya “INITIATIVE HUMURA”
    1a.            Uko igitekerezo cyavutse
    1b.            Imiterere ya “Initiative Humura”
    1c. Intambwe kuva ku ntangiriro kugeza ubu
     
    Inama yo kuwa 28 Gicurasi 2016
    2a.            Impamvu yateguwe
    2b.            Uko yateguwe: Uburyo n’abatumiwe
    2c. Uko inama yagenze
         2c1.     Abayitabiriye
         2C2.Ibiganiro no gusangira ibitekerezo
     
    Gusoza inama (Ijambo risoza)
    2 hr 34 min
  • EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE
    EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE 
     Gutekinika  Ibyiciro by’ubudehe,  umutego mubi ushibukana  nyirawo
    Hari abantu benshi bibeshya ko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ari ubuswa,  uburangare se nk’uko Kagame abyita, cg se akavuyo mu butegetsi.  Ariko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ni umushinga ukomeye, wize neza, kandi ufitiye inyungu za politiki n’ubukungu ku bayobozi b’ingeri zose.
    - Abategetsi bo hasi babeshya imibare, ibibi byose bakabigira byiza mu rwego rwo kwesa imihigo, no kwanga kwerekana ko aho bategeka hari ubukene benshi, cg basigaye inyuma.
     Abategetsi bo hejuru bazi neza ko abo hasi batekinika raporo, ariko bafunga amaso, bagahuza ibitekinikano byo mu nzego zo hasi na vision 2020. Aha twakwibutsa ko intego y’ibanze ya vision 2020 ari ukugera kuli „classe moyenne“, middle class“ . Muli ili tekinika rero birororoshye gukora classe moyenne mu mpapuro,  FPR utegeka abayobozi bo mu nzego zo hasikugabanya umubare w’abakene n’umubare  w’abakize, bakongera umubare wo mu cyiciro cyo hagati. Kagame  yarangiza akabeshya isi ko yakoze ibitangaza , ndetse ibyo bitangaza bishingiye ku mibare itekinitse, bigahinduka impamu ya politiki yo gushimuta manda ya gatatu itemewe n’amategeko.
    -Si inyungu za politiki gusa, kuko iyo ubutegetsi bugabanyije umubare w’abakene mu mpapuro, bituma  leta  ishobora kuzigama amafranga ibatangaho ya mitiweli na buruse z’abana babo. Amafranga Leta ibatangaho akaba abarirwa mu ma miliyari mirongo.
     Ili tekinika ariko rifite ingaruka  ku butegetsi. Biragoye gukora iteganyamigambi igihe mu gihugu hose  ubuyobozi bwatubije  umubare w‘abarwaye igituntu
    3 hr 57 min
  • ALOYS SIMPUNGA: TWAKIRIYE IBITEKEREZO KU NZIRA Y'AMATEKA Y'IYOBOKAMANA I RWANDA
    ALOYS SIMPUNGA: TWAKIRIYE IBITEKEREZO KU NZIRA Y'AMATEKA Y'IYOBOKAMANA I RWANDA 
    Taliki ya 28 Nyakanga, mu kiganiro Aloys SIMPUNGA n’abo yali yagitumiyemo basesenguye imikoranire y’Iyobokamana n’inzego z’ubutegetsi kuva u Rwanda rwabaho ndetse no mateka uko ingoma zagiye zisimburana. Abihaye Imana ndetse n’abanyarwanda batandukanye bacyumvise nyuma bagize icyo bakivugaho. Ikiganiro giteganijwe kuli uyu wa gatatu 10 Kanama saa mbiri za nimugoroba isaha ya Washington , kizaba icyo gusangira ibyo bitekerezo byatanzwe kuri icyo kiganiro. Igice cya kabili kizaba ingero zigaraga muri ibi bihe no mu mateka ya vuba. Buri wese afiteho ibitekerezo n’ubuhamya ararikiwe kuzaterefona mu kiganiro maze agahabwa ijambo.
    3 hr 20 min
  • INKONI Y'UMWANA ISHIRA DONDIX2: AMB. GASANA YABA YAPANDUYE DAIHATSU YA GASARASI?
    Mukiganiro Inkoni y' Umwana ishira Dondi Dondi cy' uyu munsi turaza kurebera hamwe ibimaze iminsi bivugwa ko Ambassaderi Gasana Eugene wari uhagarariye u Rwanda muri ONU yaba nawe yapanduye Daihatsu ya Gasarasi!  Ibyo biravugwa mugihe bamwe mu basirikare bamaze amazi badahembwa, ndetse biravugwa ko muminsi iri imbere abayobozi bakuru muri Leta bazasabwa kujya bakora amazi ane bagahemberwa atatu. 
    Mu Rwanda i Nyanza, abaturage bemeje ibyo Itahuka ivuga ko ubumwe n' Ubwiyunge mu Rwanda ari inzozi. 
    Kuki mugitarane cy' iyobokamana, abakozi ba Ambassade aribo bashinzwe Protocol? 
    Inama ya M7 na Kabila muri Mweya (Kasese) yashyize u Rwanda murujijo, ndetse ntibatinya no guhangara M7 bavuga ko ari umunyamatiku.
    Ibi ndetse hamwe nibindi byinshi ni muri iki kiganiro Inkoni y' Umwana.....
    Wahamagara kuri 13479456445 hanyuma ugakanda rimwe tugafatanya muri iki kiganiro.
    3 hr 43 min

    3 hr 45 min
  • IBAZE NAWE: INTUMWA ZA RUBANDA ZIRIBAZA AHO AMAZI AZATURUKA MURI VISION 2017
    1.Politike yo guhinga igihigwa kimwe mu Rwanda yanezwa mu nteko ishinga amategeko 
    2.Abadepite baribaza niba amazi bashaka guha abanyarwanda ari yanvura yaguye mugihe cy'umwuzure  "NOAH"
    3.Itangazamakuru mu Rwanda riri mu marembere nyuma yaho ibinyamakuri 2 birimo KMF ndetse na YEGO TV bifungiye imiryango
    4.Padiri Nyumbayire abangamiye Abanyeshuri ndetse n'Itangazamakru mu Rwanda
    5.Geraldine Mukeshimana wa MINAGRI arasabirwa kwegura kuri ubwo buyobozi 
    6.Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhango yaguye mu Hotel
    7.Igiterane cyo gusenga Imana ntabwo kitabiriwe nkuko byateguwe muri Dallas Texas, Icyari Rwanda Christian Convention cyahindutse Umuganura na Amb  Mukantabana bafta kimwe Imana ijya kuruhande
    8.Mu Rwanda hari Impungenge ko Genocide yakongera kuba ese ibi bintu biraterwa niki? Good Gospel yakwigisha nande?
    9.Gushimira Abayoboke ba RNC uburyo bakomeje kwitorera abayobozi n'abayoboke hirya no hino kw'isi
    10.I burera hari igiti gitanga "abagabo"
    4 hr

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda