RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IHURIRO NYARWANDA RNC RIHAGAZE NEZA CYANE NTA GIKUBA CYACITSE GAHUNDA ZIRAKOMEJE
    Kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2016, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abanyamahanga muri rusange, cyane cyane abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda (RNC)  babyukiye ku nkuru irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerecyeye itangazo ryashyizweho umukono na Dr Theogene Rudasingwa yahaye inyito: “Itangazo ry’Umunsi w’Ubwigenge Rikozwe n’Ihuriro Rishya”.
    Ingingo nyamukuru ikaba ko abashinze iri shyaka rishya ari abagabo batatu ari bo Dr Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera biyomoye kuri RNC.
    Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bukuru bwa RNC butangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange, ariko by’umwihariko abayoboke ba RNC, ibi bikurikira:
    1.Ubuyobozi bukuru bwa RNC bwamaganye bwivuye inyuma gahunda za Dr Rudasingwa Theogene n’abagenzi be zigamije gusenya RNC zica abayoboke mo ibice.
    2. Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bushimangiye ko RNC ari imwe kandi ifatanye cyane (One and indivisible).
    3. Ubuyobozi bukuru bwa RNC bushimangiye ko buzakomeza kwimakaza demokarasi n’izindi ndangagaciro yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda. Buhagaze cyane k’umuco wo gukoresha amatora mu gushyiraho abayobozi nk’uko amategeko yayo abiteganya.
    4. Ubuyobozi bukuru bwa RNC buributsa ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ishyaka ashaka, rifite indangagaciro yiyumvamo. Niyo mpamvu bubeshyuza ibyanditswe mw’itangazo rya Dr Rudasingwa ko umuyoboke wa RNC ahita aba umuyoboke w’ishyaka rishya rye na bagenzi be.
    5.Ubuyobozi bukuru bwa RNC busabye abayoboke n’abayobozi bo mu nzego zose gukomeza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, kuko nta gikuba cyacitse.
    4 hr 2 min
  • ITANGAZO RIDASANZWE RY' UBUYOBOZI BW' IHURIRO NYARWANDA
    Ihuriro Nyarwanda, RNC ryashyize umukono ku itangazo ryamagana inyandiko yanditswe ikanakwirakwizwa na Dr. Rudasingwa Theogene. Ihuriro Nyarwanda riramenyesha abanyarwanda ko Ihuriro ari Rimwe gusa nta rishya ndetse ntanirishaje.
    Ihuriro Nyarwanda intara yo mububirigi riramenyesha abayoboke baryo ko Inama ngaruka kwezi yari iteganijwe ejo kuwa 07/02/2016 yatumijwe na Dr. Rudasingwa itakibaye kuko atakiri umuhuzabikorwa Mukuru w' Ihuriro Nyarwanda. Umunsi inama yimuriweho uzamenyeshwa mugihe cya vuba.
    24 min

    26 min
  • INKONI Y' UMWANA ISHIRA DONDIX2: KAGAME N' ABAMINISTRE BE BARAVUGURUZANYA
    Ikaze muri iki kiganiro mukunzi wa Radio Itahuka. Mu biganiro byabanjirije, twaganiriye ku maganya ya Perezida Kagame ndetse bikaza no gushimangirwa na bamwe muba Ministre ba GoR.
    Muri iki kiganiro, turagaruka kubimenyetso byagaragaye byerekana ko Umubano wa Kigali n' Amahanga wangiritse ndetse kuwusubiza mu buryo byabaye impta gihe. Mugihe Kagame yishimiye ko Ubwongereza bwavuye muri EU, Gouverneur wa BNR John Rwangombwa ati birananaje kuko bizateza u Rwanda ibibazo.
    Ikibazo cya Nzaramba nacyo cyateje ivuzi vuzi muri Gouvernement ndetse n' Abakozi b' amahotels birukanwe. Gushakira ibibazo aho bitari
    Mui kumwe na Jean Paul muri iki kiganiro
     
    Hamagara kuri 1347 945 6449 Utange ibitekerezo byawe
    3 hr 19 min

    3 hr 21 min
  • ALOYS SIMPUNGA: IBYO FPR YIRATANA KO YABAYE INDASHYIKIRWA
    INYITO Y’IKIGANIRO: “IBYO FPR YIRATA KO YABAYE INDASHYIKIRWA”
    Iki kiganiro kigamije kwerekana ikinyoma no gutekinika biri inyuma ya buri MUHIGO Leta ya FPR ivuga ko yesheje. Muli gahunda zihariye, Leta ya FPR ivuga ko yabaye indashyikirwa ku isi. Ese koko umusaruro ivuga ko yagezeho ungana uko ibivuga cyangwa ibyerekana?
    Turasesengura izo gahunda, dusesengure ikinyoma no gutekinika, tunerekane “abazitwikiriza agahu ka zahabu kandi imbere muli zo ali umunuko” kuko ababigiramo uruhare ingaruka mbi z’izo gahunda bazazishyuzwa n’amateka.
    1. Demokarasi
    Igisobanuro cya demokarasi
    Ikiranga Demokarasi: Amatora
    Audio “from Itahuka”
    https://www.youtube.com/watch?list=PLHCu-Coiw7rxnM_u4TNP3j_1KevS-h3Ux&v=eCptbFC5-wc (Uko Major Théogène avuga amatora yo mu Rwanda)
    article:
    http://www.amakuruki.com/20160301-muri-univerisite-campus-huye-ruhande-ku-banyeshuri-11-000-abitabiriye-amatora-ni-250-gusa-naho-abarimu-babo-batoye-ntibarenga-batatu
    article:
    http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-amatora-yagenze-hirya-no-hino-mu-gihugu-hari-abatawe-muri-yombi
    Yanditswe kuya 22-02-2016 saa 15:02' na Hakizimana Thamimu na Ntakirutimana Deus
    Iyo usesenguye abagize inteko ishinga amategeko bikwereka amatora aba abyihishe inyuma uko aba yateguwe yanakozwe:
    Article:
    http://kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/urutonde-rw-abadepite-bashya-bagize-inteko-ishinga-amategeko
    Igitangaza ni uko ngo hari amashyaka atavuga rumwe na FPR azajya muli ayo matora muli 2017. Ibintu ni bitatu:
    1. Abayobozi b’ayo mashyaka bazi uko ayo matora akorwa aliko bakaba afite ibanga ry’uko iryo tekinika rizabaha imyanya. Umuntu yakwibaza impamvu bari mu mahanga, icyo baje mu mahanga batinya cyangwa se niba cyaravuyeho?
    2. Abayobozi b’ayo mashyaka ntibazi uko muri ruliya Rwanda ubutegetsi bujyaho. Byatangaza: keretse baramutse ali impumyi zigeretseho ubupfamatwi zigeretseho ubwenge buke
    3. Ni abiyahuzi. Mu gihe hari abantu nka Rwigara, Bihozagara, n’abandi bashyizeho b
    3 hr 40 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda