RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PRES KAGAME AKOMEJE KUBYINISHA ABANYARWANDA AGAKINO BITA "MUZUNGU ANARARA"
    1. Komisiyo yo kunganira Itegekonshinga yashyiriweho iki niba nta muntu ubyihishe imyuma?
    2. President Paul Kagame afite ubudahangarwa ku badepite bo munteko inshinga amatekogeko , kuki  Pasteur Bizimungu atari abufite ?
    3.Ishyaka Green Party of Rwanda ya Frank Habineza ngo yaba ari mugakino na FPR & Frank Habineza aratangaza ko abantu babo batangiye guhunga igihugu.
    4.Louise Mushikiwabo yashimangiye ikibazo kiri hagati yu Rwanda n'uburundi ndetse numwuka w'intambara ututumba .
    5.Impunzi z'abarundi mu nkambi ngo zirakora Politike ndetse zigateza umutekano mubi u Rwanda .
    6.Ikibazo cya Rwigara Assinapol gihangayikishije Leta ya Kagame
    7.Ikibazo cya Charles Murigande na Nkurunziza ko basuzuguye President Kagame 
    8. Ikibazo cy'Aborozi "Inka ngo zashize zipfa" kubera kubura amazi mugihe aho zituye hari ibiyaga n'inzuzi zirenga 20
    9.Transform Africa "Rome Murenzi yanenze uburezi no kwifashisha abanyamahanga
    10. RSSB ikigo cyo kwiteganyiriza mu nsira yo gusenyuka
    3 hr 7 min
  • AMATEKA YA PRES PAUL KAGAME NICYO ABANYARWANDA BAMWIFURIZA KURI UYU MUNSI
    PRES PAUL KAGAME MWENE RUTAGAMBWA NA ASTERIA YAGIZE ISABUKURU Y'IMYAKA 58 YAMAVUKO ESE YARANZE NIKI MURI IYI MYAKA YOSE?
    Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse.
    Perezida Kagame Paul yavukiye mu cyahoze ari Tambwe, ubu ni mu mudugudu wa Nyarutovu, Akagali ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo ku itariki ya 23 Ukwakira mu mwaka w’1957 avuka kuri Deogratias Rutagambwa na Austeria Rutagambwa, akaba avuka mu muryango w’abana batandatu.
    Mu mwaka wa 1961 we n’umuryango we bahungiye mu gihugu cya Uganda ahitwa Gahunge mu Karere ka Toro, bahunga ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
    1.Paul Kagame yagize isabukuru y'imyaka 58 y'amavuko
    2.Ikibazo cyu Burundi nu Rwanda
    3. Ikibazo cya FDLR
    4.Ikibazo cya Rwigara Assinapol
    5.Ikibazo k'impunzi z'abarundi mu Rwanda 
    6.Transform Africa inyungu ku banyarwanda
    3 hr 56 min
  • IKINYOMA KIRAGWIRA KAGAME ATI NTA MUNTU NASABYE GUHINDURA ITEGEKONSHINGA
    "Mbona abantu bandika ko Kagame ashaka Manda ya gatatu...Oya, nta kintu na kimwe nasabye" Perezida Kagame yongeye kwerekana aho ahagaze mu guhindura itegeko Nshinga
    Perezida Kagame avuga ko ibyo yavuze ku Itegeko Nshinga mu 2011 n’ubu kuri we bikiri ukuri, avuga ko nta muntu n’umwe yigeze asaba ko ahindura Itegeko Nshinga ku bwe, ndetse ko atari mu mukoro uri gukorwa wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
    Ati “ Mbona abantu bandika ko Kagame ashaka manda ya gatatu…Oya, nta kintu na kimwe nasabye.
    Kandi abantu miliyoni 3,7 basinye basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka nibo ubwabo babikoze. Ntabwo ari njyewe! Ibyo guhindura Itegeko Nshinga rero birabareba. Nubaha Itegeko Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryakozwe n’abaturage.”
    Perezida Kagame avuga ko Itegeko Nshinga nirihinduka akiyamamariza Manda ya gatatu azaba yubashye ibisabwa bishya n’Itegeko Nshinga kuko iryo Tegeko ari ikintu gishyirwaho n’abaturage. Akavuga ko itandukaniro riri aha ari ko ari abaturage ubwabo bifuza izo mpinduka.
    Umunyamakuru ariko aribaza uburyo ibi byakumvikanira buri wese ko iyi nkubiri ya manda ya gatatu itaba ikiyiri inyuma ari Perezida ubwe uyisunika ngo ibeho.
    Amusubiza, Perezida Kagame ati “Reka nkubwire, hamwe na hamwe muri Africa uzabona umuyobozi ushaka kwerekana nk’aho ari abaturage bashaka ko agumaho, ariko mu by’ukuri bashaka ko agenda. Ashobora gutsimbarara akavuga ko abaturage bamushaka. Ibi ni ibintu bitera ibibazo mu bihugu bimwe.
    3 hr 10 min
  • PRES KAGAME YAFATIWE MU CYUHO NK'UMUJURA MUGIHE YABAZWAGA KU NKUNGA Y'AMAHANGA
    PRES KAGAME YAFATIWE MU CYUHO NK'UMUJURA MUGIHE YABAZWAGA KU NKUNGA Y'AMAHANGA
    IGICE CYAMBERE
    Rwanda Day Amsterdam (03-10-2015): umwe mubahawe ijambo yabajije perezida Kagame, ati: ‘Inkunga y’amahanga izahagarara ryari? Murateganya ko izahagarara ryari?’. Wenda itabishaka,  iyo ‘ntore’ yakubise Kagame ahababaza, kubera ko mu mwaka w’2000, Vision 2020 itangira, Leta y’agatsiko yari ifite intego yo ‘kwigira’MU GIHE CYA VUBA. Nyuma y’imyaka 15 y’iyo gahunda V2020,  ‘kwigira’ byarananiranye : Leta y’agatsiko ikomeje kubeshwaho n’IMFASHANYO n’INGUZANYO by’amahanga.
    IGICE CYA KABIRI
    Utuntu n’utundi
    3 hr 58 min
  • UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA.IKINYOMA CYA KAGAME KIRAMURIZA AYO KWARIKA
    Mafitiye inkuru Nziza uyu munsi: Kagame ntabwo azatura nk' umusozi. More specifically, ari mumarembera.
    Imfashanyo z' Urwanda zishobora kugabanuko kuburyo bukomeye biturutse kukinyoma cya Leta ko "Home grown Solutions" yakemuye ibibazo. Girinka, Agaciro, Ishema ryacu etc....Kagame akaba ubu ngo ari mumazi abira kuko Imfashanyo bashaka kuzijyana ahakiri ibibazo. Mubindi tuza kuganiraho uyu munsi ni uko mubasenateri batangiye kwitana "Adui" kubera ko banze gahunda nziza yo gukora Siporo. Itangazamakuru mu Rwanda rigiye kuvugururwa kugira ngo hatazagira uwibeshya akavuga uko imyiteguro ya 2017 yifashe, mbese koko ibi bizatuma amakuru y' Ubugome ndenga kamere atagera kuri Opposition (Radio Itahuka)!! Utazaba afite Cash itubutse ntazatunga ikinyamakuru. Mbese Barinda (ULK) yaba afitanye ikibazo na Leta, cg yaba yaragitewwe na Radio Itahuka? ni Aho mukanya i saa mbili za ninjoro kumasaha ya Washington.
    Uramutse ushaka gutanga igitekerezo cyawe, waduhamagara kuri 13479456449 Hagati mukiganmiro tugafatanya.
    Watwandikira kandi kuri [email protected] ugakora reactions kubiganiro byahise.
    Murikumwe na Jean Paul.
    2 hr 58 min
  • PRES KAGAME YAFATIWE MU CYUHO NK'UMUJURA MUGIHE YABAZWAGA KU NKUNGA Y'AMAHANGA
    GICE CYAMBERE
    Rwanda Day Amsterdam (03-10-2015): umwe mubahawe ijambo yabajije perezida Kagame, ati: ‘Inkunga y’amahanga izahagarara ryari? Murateganya ko izahagarara ryari?’. Wenda itabishaka,  iyo ‘ntore’ yakubise Kagame ahababaza, kubera ko mu mwaka w’2000, Vision 2020 itangira, Leta y’agatsiko yari ifite intego yo ‘kwigira’MU GIHE CYA VUBA. Nyuma y’imyaka 15 y’iyo gahunda V2020,  ‘kwigira’ byarananiranye : Leta y’agatsiko ikomeje kubeshwaho n’IMFASHANYO n’INGUZANYO by’amahanga.
    IGICE CYA KABIRI
    Utuntu n’utundi
    3 hr 58 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda