RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KAGAME AVUYE KUMWANYA WA PRESIDENT YIHINDURA YEZU NONE NGO ABAYE UMWAMI !!!!!!
    Kimihurura: Hari ababona ari ukubarondogoza kuko bamaze kwemeza uzayobora u Rwanda nyuma ya 2017 - See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article25249#sthash.iUy8oZc2.YrB6bdlz.dpufKimihurura:
    Mu murenge wa Kimihurura(akarere ka Gasabo) hari abavuga ko abadepite barimo kubarondogoza no gupfusha ubusa umwanya mu biganiro barimo, kuko ngo bamaze kwemeza ko ari we uzabayobora, nta wundi.
     
    Muri gahunda Inteko ishinga amategeko irimo yo kubaza abaturage ibijyanye n’ihindurwa ry’Itegeko nshinga(ingingo ya 101), abaturage basanga ari ukwigiza nkana kuko uwo bashaka bamuzi kandi bamaze no kumutora.
    Nta n’umwe mu baturage bari bateraniye ku Kimihurura wigeze asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga itahindurwa; icyakora Mukasekuru Madeleine we ngo yigeze kumva Perezida Kagame abwira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko bamutererana.
    1 hr 21 min
  • GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA N'INGARUKA KU RWANDA NO KU BANYARWANDA BOSE
    GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO PREZIDA KAGAME ASHOBORE KWIYAMAMAZA: INGARUKA KU RWANDA, KU BUTEGETSI BW’U RWANDA NO KU BANYARWANDA.
    Kuwa kabili taliki ya 14 Nyakanga 2015, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yarenze ku miziro yose yali iteganijwe n’Itegekonshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, maze yemeza ko Ingingo ya 101 y’iryo Tegekonshinga yahindurwa. Ku banyarwanda twese tuzi uburyo u Rwanda rwayobowe guhera 1994 n’ishyaka FPR prezida Kagame abereye umuyobozi, ntawe byatangaje kuko mu kwikubira ubutegetsi no gushaka kubugumana, Leta iliho mu Rwanda yerekanye ko yiteguye gukora byose ndetse n’ibinyuranije n’amategeko.
    3 hr 58 min
  • RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: RWANDA: IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRANGO KAGAME AGUME KU BUTEGETSI 
    IMPAKA ZO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA KUGIRA NGO BIHE PREZIDA KAGAME AMAHIRWE YO KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU MULI 2017 ZIKOMEJE KUBA URUDACA.
    Mu gihe Prezida Kagame ashyizweho igitutu n’amahanga arangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubufaransa, igitutu cyiyongereyeho icy’itangazamakuru mpuzamahanga n’iryo mu gihugu imbere, we akomeje kudatangaza icyifuzo cye.
    Abanyarwanda benshi n’ibinyamakuru bamaze igihe mu mpaka, aliko igitangaje ni uko amajwi yumvikana cyane ali ayemeza ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 bishoboka ko yahindurwa ngo uburenganzira bwo kuyihindura bukaba butangwa n’ingingo ya 193. Ku giti cyanjye ikinshimisha ni ukuli bavugisha iyo batanga impamvu zituma bifuza ko ryahinduka.
    3 hr 56 min
  • REFERANDUM YO GUHINDURA INGINGO YA 101 YAJYANYWE MUBATURAGE.
    Nyuma y' Icyumweru kimwe Inteko Ishingamategeko ndetse na Sena batoye ko Itegekonshinga rihindurwa maze Kagame akemererwa kwiyamamariza Manda ya gatatu, binyuranyije n' Itegtekonshinga ririho ubu, Abadepite n' Abasenateri berekeje mubaturage, murwego rwo gusaba ko abaturage bikiriza iyo abadepite bateye.. Uyu munsi ku Kimironko Tekiniki za FPR zongeye kwigaragaza ubwo munama FPR yari yateguye abakora ikinamico.
    Ni mukighaniro cyacu kuri uyu mugoiroba i saa mbili za nimugoroba kumasaha ya Washington
    Host: Jean Paul
    Guests: Call In
    Ushaka gutanga ibitekerezo watwandikira kuri [email protected]
    Tel: 13479456449
    3 hr 11 min
  • PRES. KAGAME MW'IHURIZO RIKOMEYE GEN KARENZI LONDON & ITEGEKO NSHINGA MU RWANDA
    Ni ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi Umukuru w’Igihugu ahagaze agasuhuza abaturage nyuma yo kubikora tariki ya 4 Nyakanga ubwo yavaga kwifatanya n’ abaturage mu kwizihiza umunsi wo kwibohora mu karere ka Gicumbi.
    Icyo gihe yahagaze Nyabugogo ahazwi nko ku ‘Mashyirahamwe’ nabwo asuhuza abaturage benshi bari bahari.
    Kuri uyu wa Gatandatu mu masangano y’imihanda mu Giporoso, imodoka zitwara Umukuru w’Igihugu zahagaze, abaturage bagaragaza ibyishimo byo kuba bari babonye Perezida Kagame abasuhuza, ibintu batari biteze ko byaba muri ubwo buryo (ngo abe yahagaragara abasuhuze).
    3 hr 33 min
  • UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA
    UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA
    Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.
    3 hr 55 min
  • IHURIRO NYARWANDA RNC RYAMAGANYE ICYEMEZO CYO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA
    1.       Ihuriro Nyarwanda ryamaganye icyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga amategeko  na Sena kuri 14/07 cy’ Uko itegekonshinga ryahindurwa kugirango riheshe uburenganzira Prezida Kagame kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, Ibyo bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga ririho, ryemerera Prezida kuyobora manda zigera kuri ebyiri gusa.
    2.       Ifatwa ry’icyo cyemezo kigarazaga ku buryo budasubirwa ko mu Rwanda nta Nzego z’ubutegetsi zikibaho, ko hariho gusa ubutegetsi bw’umuntu umwe rukumbi.
    3.       Ni ikindi kimenyetso gishimangira impamvu Ihuriro Nyarwanda ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali. u Rwanda rwavuye ku butegetsi bw’igitugu bwa mbere ya 1994 bujya kubutegetsi bw’igisuto (de la dictature au totalitarisme).
    4.       Ikigaragara ni uko abategetsi b’u Rwanda batigeze bugira ku mateka. Gushaka kwiharira ubutegetsi, kuba inkomamashyi no kogeza umutegetsi mugukora ibibi biri mubyo byakomeje gukururira amahano u Rwanda
    5.       Birababaje kandi kubona ubutegetsi bw’u Rwanda butanashobora kwigira ku bindi bihugu nka Tanzaniya.
    6.       Ihuriro Nyarwanda  riributsa abanyarwanda, Leta y’ u Rwanda ndetse n’Amahanga ko rizakomeza guharanira uburenganzira bw’ Umunyarwanda, kugeza ubwo abanyarwanda tuzigobotora ingoma y’ Igitugu.
    3 hr 54 min
  • UMUTEKANO MURI REGION YA KIVU WIFASHE UTE NYUMA Y'INTAMBARA ZAKOMEJE KUHARANGWA
    Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.
    3 hr 56 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda