Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose hirya no hino ku isi, Nyagasani akomeje kuba mu ruhande rwanyu.
kuri uyu mugoroba mu kiganiro Igihe ni iki turaganira ku ngingo zikurikira:
1) Ikibazo cya Ruswa mu bayobozi, basanzwe banahembwa akayabo gituruka kuki? ese bamwe ntibaba bategekwa kubaho mu buzima burenze ubushobozi bwabo? cyangwa se ni inda nini? ugezweho ubu ni bwana Bamporiki Edouard, wihutiye gusaba imbabazi ku mucamanza mukuru ariwe Paul Kagame, nawe agahita umusubiza mu magambo arimo igisa n'umwanzuro yamufatiye, kandi nyamara nta minsi myinshi irashira , mu kuvuga ku kibazo cya Bwana Rusesabagina, yaravugaga ko ativanga mu butabera? akomeza avuga ko hari n'abandi bameze nka Bamporiki? ese niba bahari kuki bo batabatwereka? ese azababarira bamporiki, hanyuma abandi bayobozi bafunzwe bazira indonke bo bagume mu gihome? ese ibi byose ntibyaba bifite aho bihuriye na CHOGM?
2) Tukiri ku kibazo cy'ubutabera turaza kugaruka ku ngaruka zizaturuka mu rubanza umuryango wa Rusesabagina warezemo Leta y'u Rwanda. tugaragaza uburyo ku ruhande rumwe Leta y'u Rwanda ihabwa inkunga z'iterambere, hanyuma ikazitagaguza mu manza zitakagombye kubaho, no mu bikorwa byo gushimuta abenegihugu. hanyuma ikanarenzaho no gushakisha andi mafaranga mu bikorwa byo gucuruza ingabo z'igihugu, no guteza imbere ubucakara bw'abanyafurika nkuko byagaragariye mu masezerano afifitse hagati y'u Rwanda n'ubwongereza.
3) Ikibazo cy'ubusambanyi mu bana b'abanyarwanda cyamaze gufata indi ntera, kandi bikorwa n'abari mu buyobozi, bakingirwa ikibaba, hagashinjwa ba nsina ngufi. turi burebere hamwe ingero z'abayobozi bagiye bavugwaho ibyo byaha byo guhohotera abangavu, kandi ntibakurikiranwe.
Muhawe ikaze kuri Radio yanyu.