RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • TITO RUTAREMARA : IKIBAZO KIRI HE NIBA ITEGEKO NSHINGA RIVUGURUWE MU RWANDA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: TITO RUTAREMARA: IKIBAZO KIRI HE NIBA ITEGEKO NSHINGA RIVUGURUWE 
    Tito Rutaremara Yagiye avuga kenshi ko imyaka irindwi ihagije kuba Perezida yaba yageze ku nshingano ze kandi gukoresha amatora nyuma y’imyaka irindwi ari byo byakorohera Igihugu gifite ubukungu nk’ubw’u Rwanda.
    Uyu munsi Tito Rutaremara afite imvugo isa n’iy’abandi banyapolitiki bari muri cyangwa bashyigikiye RPF.
    Yagize ati; “Itegeko Nshinga ni iry’abaturage, abaturage bifuza ko hari ibyavamo; byavamo, kuki se byaba ikibazo?!”
    1. Muri democratie byose birashoboka , niba Itegeko nshinga ari iry'abaturage bakifuza ko hari ibirimo bihinguka ikibazo cyaba ikihe.
    2.Tito Rutaremana hamwe n'abandi bacura bwenge ba FPR inkotanyi bakomeje gahunda yo kunvisha abanyarwanda uburyo itegeko nshinga rigomba guhinduka mucyo bitirira inyungu z'abaturage
    3 Bisanzwe bimenyerewe ko muri Sanate yo mu Rwanda icyo Tito Rutaremara n'abandi bacurabwenge ba FRP Inkotanyi bavuze nta wagisubiza inyuma ariko biratangaje iyo wunva bavuga ko ari Democratie ndetse no gusangira ubutegetsi muri Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda 
    4.Ingamba amashyaka ya politike atavuga rumwe na FPR Inkotanyi yagobye gufata nizihe?
    5.Nizihe mpanvu zigaragarira buri wese  zatuma Paul Kagame na FPR bakomeza gutsimbarara kubutegetsi? 
    6 Nizihe mpanvu zigaragarira buri wese zatuma Paul Kagame na FPR badahindura itegeko nshinga?
    7. Ubukene buhagaze he?
    8.Uburezi buhagaze he?
    9 Umusoro kubutaka ndetse no mubacuruzi?
    10 Inzara muri rusange
    11. Ikibazo cy'ubusumbane mu Rwanda kifashe gute?
    Ibi byose tubirebeye muri demokarasi FPR yabasha kuguma kubutegetsi?
    3 hr
  • GEN KAYUMBA NYAMWASA : NIKI KAGAME ASHAKA GUKORA MURI MANDAT YINDI ATAKOZE ?
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: NIKI KAGAME ASHAKA GUKORA MURI MANDAT YINDI ATAKOZE MUGIHE KIRENZE IMYAKA 21
     
    Perezida Kagame 2017: "Nshobora kugenda cyangwa ngasigara ku bw’inyungu n’ahazaza h’igihugu"
     
    Abasaba ko rihinduka babifitiye uburenganzira
    Yibukije ariko ko n’abakeneye ko rihinduka babifitiye uburenganzira, kuko ni bo baryishyiriyeho kandi bafite n’ububasha bwo kurihindura. Ariko kuri we ibyo ntibivuze ko byanze bikunze yakomeza kuyobora u Rwanda, ko ariko akeneye kumva neza impamvu yo gukomeza kuyobora.
    Ati “Jye nibaza ko abo bavuga ko Ingingo y’Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka, bafite uburenganzira bwo kubivuga, ariko kuko bindeba ubwa njye nk’umuntu, ngomba kubanza nkemezwa, impamvu..ndumva..nkumva impamvu babitekereza batyo…”
    3 hr 43 min
  • BURUNDI :LOUISE MUSHIKIWABO MU RUSINDUKO I BURUNDI & ESE AJYANIYE IKI NKURUNZIZA
    Kuva Ishyaka CNDD FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi bwe bahise batangira imyigaragambyo.
    Iri tangazo rya Leta y'U Rwanda, irya mbere isohoye rivuga ku bibera mu Burundi riramagana ibikorwa by'urugomo bibera muri iki gihugu.
    Muri iri tangazo Ministeri y'ububanyi n'amahanga ihamagaraira abanyapolitiki gukora igishoboka cyose kugira ngo imvururu zihagarare kandi abasivili ntibakomeze guhutazwa.
    Uretse uyu mubare munini w'impunzi ,iri tangazo rivuga ko u Rwanda rufite impungenge z'amakuru yemeza ko umutwe wa FDLR ngo waba wamaze kwivanga muri iki kibazo cy'U Burundi.
    3 hr 55 min
  • ESE KAGAME YARUSIMBUKA MURI GAHUNDA YA MANDA YA GATATU? DEMO SIMUSIGA I BURUNDI
    mu Burundi imyigaragambyo ytakomeje nyuma y' iminsi ibiri bafashe ikiruhuko cya weekend. Imyigaragambyo y' uyu munsi yafashe intera idasanzwe. Hagati aho mu Rwanda, ntako batagize ngo bazane n' Iyonka ngo basabe ko Itegeko Nshinga ryahindurwa Kagame agakomeza gukandamiza abanyarwanda, bakaba barabikoze mu rwego rwo kwerekana ko ikibazo bafite ntaho gihuriye n' icy' Uburundi. Amateka ariko aratwereka ko atazarusimbuka! Nubwo abanyarwanda ari ba mbitse munda, ntabwo akababaro kabo bazakihererana ubuzira herezo nkuko FPR ibyibwira.
    Hamagara kuri : 13479456449
    Presenter: Jean paul
    Guests: Call In
    3 hr 32 min
  • ESE KAGAME YARUSIMBUKA MURI GAHUNDA YA MANDA YA GATATU? DEMO SIMUSIGA I BURUNDI
    mu Burundi imyigaragambyo ytakomeje nyuma y' iminsi ibiri bafashe ikiruhuko cya weekend. Imyigaragambyo y' uyu munsi yafashe intera idasanzwe. Hagati aho mu Rwanda, ntako batagize ngo bazane n' Iyonka ngo basabe ko Itegeko Nshinga ryahindurwa Kagame agakomeza gukandamiza abanyarwanda, bakaba barabikoze mu rwego rwo kwerekana ko ikibazo bafite ntaho gihuriye n' icy' Uburundi. Amateka ariko aratwereka ko atazarusimbuka! Nubwo abanyarwanda ari ba mbitse munda, ntabwo akababaro kabo bazakihererana ubuzira herezo nkuko FPR ibyibwira.
    Hamagara kuri : 13479456449
    Presenter: Jean paul
    Guests: Call In
    3 hr 32 min
  • ME KENNEDY GIHANA: AHO KWAMBUKA IKIRARO AKIGEZEHO AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: PAUL KAGAME ATI NZAMBUKA IKIRARO ARI UKO NKIGEZEHO NONE  AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA KU KIRARO CYA 2017
    Nta kibazo mfite cyo gukomeza kuyobora u Rwanda
    Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya 2017 nta kibazo afite cyo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda, ariko ko kugenda kwe cyangwa gukomeza kuyobora bizaterwa n’inyungu n’ahazaza h’igihugu.
    Ati “Ni ikihe kibazo kiri muri manda? Ntabwo ndi umunyonzi uri ku muhanda atazi iyo ajya…Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu”
    Yongeye gushimangira ko bisaba gusobanukirwa neza n’impamvu yatuma aguma ku buyobozi, byaba ngombwa agakomeza.
    3 hr 52 min
  • FRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA
    FRANK NTWALI : IBIGANIRO NA PRES. JACOB ZUMA WA SOUTH AFRICA
    1.I Burundi abenegihugu basubiye mu mihanda ku minsi wa kane, turarebera hamwe ibyaranze uyu munsi 
    2.Ibiganiro Frank Ntwali yagiranye na President Jacob Zuma wa Africa yepfo byageze kukk? 
    3Ibibazo bitandukanye turabyakira hamagara 1 347 945 6449 kandi 1
    3 hr 56 min
  • KURIKIRA AMAKURU AGEZWEHO MUKARERE UTERA INKUNGA RADIO ITAHUKA
    Radio Itahuka imaze imyaka itatu irengaitangiye. Benshi bayikundira ko ibagezaho amakuru atumvikanira kuyandi ma radiyo kuko idatinya kunenga kumugaragaro ubutegetsi bw' Igitugu bwa Kigali, ndetse ikanashakira abakunzi bayo amakuru nyayo ava ku isoko. Muri iyo myaka itatu ariko Radio Itahuka ntahandi ikura inkunga yayo itari mubakunzi bayo. Kuri uyu munsi rero tukaba twongera gushishikariza abatwumva ko, kubera amakuru arimo abera mukarere, bisaba ko Radio Ikora cyane kand bisaba n' Ubwitange bwa buri wese. Akaba ari kubera iyo mpamvu rero, Radio Itahuka yateguye iki kiganiro cyayo uyu munsi ngo twongere dusabe abakunzi ba Radio, kudutera inkunga bakoresheje uburyo bukurikira:
     
    Hamagara kuri : 13479456449
     
    Andikira Radio kuri : [email protected]
    Presenters : Serge Ndayizeye afatanyije na Jean Paul Turayishimye
    Guests: Call IN
    3 hr 36 min
  • RWANDA: RUSWA YAHAWE AGACIRO & BURUNDI IMYIGARAGABYO YAKOMEJE KU MUNSI WA GATANU
    RWANDA: RUSWA YAHAWE AGACIRO & BURUNDI IMYIGARAGABYO YAKOMEJE KU MUNSI WA GATANU
    Kigali Convention Centre  (KCC): Leta y’agatsiko yagiye iyamamaza  nk’igikorwa cy’akataraboneka ariko ikomeje kubera u Rwanda urukozasoni.
    Kompanyi ya Leta y’ubushinwa yayubakaga,  Beijing Construction Engineering Group (BCEG) irayinyazwe, kompanyi  SUMMA yo muri Turkiya ikaba ariyo yegukanye umushinga, nako ibibazo by’insobe.
    Hagari aho ministre w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ari mu Bushinwa, mu ruzinduko rwo guhatwa ibibazo yatangiye ejo kuwa Gatatu, akazarurangiza ejobundi kuwa Gagandatu.
    Nk’uko twagiye tubivuga mu biganiro byinshi, KCC yatangiye nabi, ibyayo bibaye umwaku, kandi itaranuzura
    3 hr 55 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda