RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • GERVAIS CONDO : IMPAKA HAGATI MU BANYARWANDA IYO IGIHE CYO KWIBUKA KIGEZE
    Gervais Condo aragira icyo avuga ku bimaze iminsi bigibwaho impaka birebana no kwibuba jenoside ya 1994.
    Arasubiza ibibazo byinshi birimo ibi bikurikira:
    -Ese itariki nziza yo kwibuka ni iyihe? Iya 6 cyangwa iya 7 Mata?
    -Ese Ibikwiriye kwibukwa ni ibiki?
    -Ese Abakwiriye kwibukwa ni bande?
    -Ese Kwibuka jenocide yakorewe abatutsi , izindi mpfu ntizigire icyo zivugwaho ni byo byiza?
    -Ese kwibuka inzirakarengane zose bishobora guteza imbere ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda no kwubaka amahoro arambye mu Rwanda?
    -Ese uburyo Leta ya FPR yahisemo bwo kwibuka amarorerwa yo muri 94 bufasha gusana imitima ya yashengabaye vuba na bwangu nkuko byakabaye?
    -Ese gukomeza kwanika amagufwa y’inzirakarengane mu nzu z’inzibutso za jenocide hirya no hino mu gihugu ni umuco mwiza? Biha icyubahiro abazize ariya mahano? Bifasha abantu kwiyubaka cyangwa kurushaho guhahamuka?
    -Ese abanyarwanda bahawe uruhare rusesuye rwo kuvuga bisanzuye icyo babitekerezaho birimo no gushaka umuti wa nyawo?
    Radiyo Itahuka ikomeje kwakira ibitekerezo bya buri wese.
    2 hr 53 min
  • ME KENNEDY GIHANA: AHO KWAMBUKA IKIRARO AKIGEZEHO AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: PAUL KAGAME ATI NZAMBUKA IKIRARO ARI UKO NKIGEZEHO NONE  AHISEMO KWIYABUTSA ATARAHAGERA KU KIRARO CYA 2017
    Nta kibazo mfite cyo gukomeza kuyobora u Rwanda
    Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya 2017 nta kibazo afite cyo kuba yakomeza kuyobora u Rwanda, ariko ko kugenda kwe cyangwa gukomeza kuyobora bizaterwa n’inyungu n’ahazaza h’igihugu.
    Ati “Ni ikihe kibazo kiri muri manda? Ntabwo ndi umunyonzi uri ku muhanda atazi iyo ajya…Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu”
    Yongeye gushimangira ko bisaba gusobanukirwa neza n’impamvu yatuma aguma ku buyobozi, byaba ngombwa agakomeza.
    3 hr 32 min
  • GENOCIDE: ABATUTSI BACITSE KW’ICUMU & AMARIRO YA KAGAME N’AGATSIKO KE
    HOST: Joseph Ngarambe
    TOPIC: GENOCIDE: ABATUTSI BACITSE KW’ICUMU & AMARIRO YA KAGAME N’AGATSIKO KE
    Igice cyambere
    FARG : ikigega cya Leta ngo gifasha abacitse kw’icumu rya jenoside ariko mu by’ukuri kibyibuhije Kagame n’ibyegera bye
    ‘One dollar Campaign’: urugero rw’itekamutwe n’inda nini
    Kubakira abacitse kw'icumu kwagiye kuba agatereranzamba, ariko nyuma yo kwiba hakoreshejwe ba rwiyemezamirimo benshi, ubu MINADEF ni yo ikukanye kwiharira umurimo wo kubyibushya abanyagatsiko
    Inda nini y'abanyagatsiko yagiye idindiza ibikorwa bigenewe abcikacumu ari nako ihombya ba rwiyemezamirimo. Twumve aho babitaka kuri VOA
    Igice cya kabiri:
    Ivangura mu kwibuka abacitse kw’icumu n’ingaruka mbi ku mibanire y’Abanyarwanda
    Kagame akomeje kwica no kuboha Abatutsi ngo yakijije urupfu
    Kwibukira hamwe nk’umuti usana imitima
    3 hr
  • JEUNE AFRIQUE: PAUL KAGAME ATI NINVA KU BUTEGETSI BAZAVUGA KO NAGIZE UBWOBA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC:JEUNE AFRIQUE: PAUL KAGAME ATI NINVA KU BUTEGETSI BAZAVUGA KO NAGIZE UBWOBA
    If your decision is to run for another term, you know very well what the opposition and a section of the international community would say. That all these debate were manipulated and orchestrated, that you had no intention of stepping down…
    Whether my decision is that one or the opposite, it would not change anything. Those who think that they have been given the mandate to manage Rwanda on behalf of Rwandans have decided long ago to fabricate their own history and elaborated their own scenario. Let’s imagine that I don’t run in 2017: they will say that people rejected me that the situation was no longer bearable, that I fled, I was afraid, and who knows what else. Let’s imagine that I run: it will be a proof that I am an autocrat. In one way or another, narratives made up externally are and will always be negative. But those narratives don’t matter. What matters for Rwandans, is progress, the quality of their life, good governance and the vision that their leaders are capable of. All the rest is trivial.
    3 hr 9 min
  • ABANYARWANDA BIBUKA GENOCIDE BURI MWAKA BABA ARIKO BIYUBUKA MU MITIMA YOBO?
    Host: Serge Ndayizeye
    Topic: ABANYARWANDA BIBUKA GENOCIDE BURI MWAKA BABA ARIKO BIYUBUKA MU MITIMA YOBO?
    nta vangura, abacu batikiriye muri génocide , intambara n’ubundi bwicanyi bwibasiye inyokomuntu. Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda , ukwezi kwa kane buli mwaka ni igihe cyo kwibuka abazize génocide yabereye mu Rwanda muli 1994 n’ubundi bwicanyi ndengakamere bugikomeje gukorerwa abanyarwanda kugeza magingo aya. Mu mashyaka yacu FDU-INKIGI, RNC, n’AMAHORO twasanze uburyo ukwibuka gukorwa n’ingoma ya Kigali nta bwiyunge biteze kugeza ku Banyarwanda, ahubwo bubatanya kurushaho. Dusanga rero uko kwibuka kugomba kuba umwanya wo gusana imitima yose yakomeretse, buri munyarwanda akumva akababaro ke, ariko agatekereza no ku ka mugenzi we. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza abanyarwanda b’amoko yose, waba mu ishyaka cyangwa utaririmo, kwimenyereza kwibukira hamwe, bityo tukareka kuba ingwate z’amarangamutima, amateka. Tubararikiye mwese rero kwitabira iki gikorwa ngarukamwaka, kizaba tariki ya 12 Mata mu gitambo cya misa izabera i Bruxelles saa (13h00) kuri iyi adresse: Eglise Saint-Charles, Avenue Karreveld 15, 1080 Molenbeek-Saint-Jean. Nyuma ya misa muzamenyeshwa aho tuzakomereza ibiganiro twibuka abacu bose. Muzaze muli benshi twifatanye twese. Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuli : +32 497536697 - +32 496503209 FDU-INKINGI RNC Amahoro PC Bukeye Joseph Rudasingwa Theogène. Masozera Etienne.
    3 hr 51 min
  • 03/30/2015 ITEGEKONSHINGA, FPR IKOMEJE GUTANGURANWA N' IGIHE. AMAKURU AGEZWEHO
    Tumaze igihe kinini twumva abaturage n' abayobozi batanga icyifuzo ko Perezida Kagame yabategeka kugeza ubwo ananiwe. Ibyo bikaba bisaba ko Itegekonshinga ririho ubu mu Rwanda ryahindurwa , bityo bwana Kagame akemererwa kwiyamamaza nyuma ya 2017.
    Ariko, ibibazo u Rwanda rufite ndetse byinshi we ubwe yiteye, bishobora gutuma ibyifuzo bya bidashoboka. Ubwicanyi ndengakamere, akarengane gakorerwa abaturage, ubutabera bubera, Iterabwoba rikorerwa abaturage, no gukeneshwa kw' abaturage bikorwa na Leta. Ibyo FPR yasezeraniye abaturage hafi ya byose, ntabyo yubahirije. Kuki yumva ko ikwiriye andi mahirwe yo kuyobora u Rwanda.
    Uwaba yifuza gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro yahamagara kuri
    13479456449
    Cyangwa akandika email kuri : [email protected]
    3 hr 24 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda