RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PAUL KAGAME N'AGATSIKO & AMABUYE Y'AGACIRO NIYO MPANVU YO GUSUBIRA MURI CONGO
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: PAUL KAGAME ARIFUZA KWISUBIRIRA MURI CONGO KWISHAKIRA AMABUYE Y'AGACIRO YITWAJE KU RWANYA INYESHYAMBA ZA FDLR 
    1.Nyuma yaho bimaze kugaragara ko Leta ya Paul Kagme ifite ibibazo biyikomereye birimo ubukene , Kagame n'agatsiko barategara kwijyana muri Congo bitwaje gushyashya FDLR
    2.Kuki Leta ya Kagame ifite impungege ko FIB ndetse na Congo badafite ubushake bwo kurwanya FDLR
    3.Ese FDLR yaba ikora ibyo isabwa ngo batayirasaho amasasu?
    4.Leta ya Kagame isanga inama za ICGLR ari uguta umwanya ndetse no gusesagura amafaranga
    5.Ese gutandukanya FDLR n'impunzi muri congo bizashoboka? bizakorwa nande? ko bigaragara ko Congo bitayorohera
    3 hr 59 min
  • PAUL KAGAME N'AGATSIKO & AMABUYE Y'AGACIRO NIYO MPANVU YO GUSUBIRA MURI CONGO
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: PAUL KAGAME ARIFUZA KWISUBIRIRA MURI CONGO KWISHAKIRA AMABUYE Y'AGACIRO YITWAJE KWURWANYA IMYESHYAMBA ZA FDLR 
    1.Nyuma yaho bimaze kugaragara ko Leta ya Paul Kagme ifite ibibazo biyikomereye birimo ubukene , Kagame n'agatsiko barategara kwijyana muri Congo bitwaje gushyashya FDLR
    2.Kuki Leta ya Kagame ifite impungege ko FIB ndetse na Congo badafite ubushake bwo kurwanya FDLR
    3.Ese FDLR yaba ikora ibyo isabwa ngo batayirasaho amasasu?
    4.Leta ya Kagame isanga inama za ICGLR ari uguta umwanya ndetse no gusesagura amafaranga
    5.Ese gutandukanya FDLR n'impunzi muri congo bizashoboka? bizakorwa nande? ko bigaragara ko Congo bitayorohera
    4 hr
  • AFRIKA Y’EPFO: UMUHANZI CALLIXTE SANKARA YARAYE AROKOTSE AGACO K’ABICANYI
    HOST:Serge Ndayizeye
    TOPIC:UMUHANZI CALLIXTE SANKARA YARAYE AROKOTSE AGACO K’ABICANYI.
    Umuhanzi Sankara Callixte yaraye arokotse agaco kw’abicanyi muri Africa yepfo, ejo kuwa kane tariki ya 08-01-2015, nyuma ya saa sita ahagana ku masaha ya saa 3pm Callixte Sankara yari mu nzira agenda agiye muri Studio Recoding, abantu bataramenyekana neza bamuturuka inyuma bamukubita ikintu mu mutwe « ubuhiri » aba yikubise hasi, uwundi ngo atangira kumuniga mw’ijosi ariko amutsikamira hasi ngo atabasha kubyuka.
    Igitangaje nuko batwaye telephone ze 2  » Cellphone », yari afite ariko amafaranga bakayasiga. Ibi bije nyuma y’iminsi micyeya aho yagiye abona ubutumwa kuri Facebook bumubwira ko ibyo arimo bizamugiraho ingaruka, ubutumwa bwa nyuma aheruka bwaje ku bunani « New Year », buvuga ko agomba gusezera ku nshuti ze ko bazamwivugana. Amakuru arambuye ni kuri Radio Itahuka mu masaha ari imbere, tukaba dusaba abantu bose gukomeze gutekereza ku mutekano wabo aho bari hose bagira icyo babona kibahangayikishije bakitabaza inzego z’umutekano z’ibihugu barimo.
    42 min
  • ISABUKURU NZIZA : TWIHUTISHE IBIKORWA BYACU DUHINDURA UBUTEGETSI BUBI MU RWANDA
    Topic: ISABUKURU NZIZA : IHURIRO NYARWANDA RNC MU BIKORWA BYO KWIHUTISHA GAHUNDA ZO GUHINDURA UBUTEGETSI BUBI MU RWANDA 
    Guest: Dr Theogene Rudasingwa 
               Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda RNC
    1. Isabukuru nziza ku bayoboke b'ihuriro Nyarwanda ndetse n'abanyarwanda muri rusange
    2.Taliki 12/12/2010 -12/12/2014 imyaka 4 irashize ihuriro rivutse , nibihe bikorwa twaba twishimira twabashije kugeraho muri iyo mwaka 4 yose?
    * Ibikorwa bya mobilisation byaba bihagaze bite magigo aya? Ese birashimishije cyangwa hari izindi ngufu twakongeramo?
    *Imyigisho cyangwa amahame remezo ya RNC yaba yunvikana neza kuri buri mu nyarwanda "Abahutu & Abatutsi" niba yunvikana akarusho ni akahe ? niba kandi hari aho bidasobanutse neza byaba biterwa niki?
    *Umusanzu, inkunga ndetse n'amikoro byaba bishimishije? tubwire muri rusange?
    3. Ibikorwa bya Politike bihagaze he magingo aya muri RNC?
    4.Politike mpuzamahanga yamenye Ihuriro Nyarwanda RNC muri iyi myaka 4 ishize, akarusho mu gukorana n'abanyamahanga ni akahe? 
    5.Inzira y'amahoro twigisha yaba idashoboka muri iyi mpinduramatwara ese hari nzira ishoboka?
    6.Niba hari indi nzira ishoboka harasabwa ngo ishoboke kandi vuba cyane?
    7. Ibibazo bindi birava muri email ya [email protected]
    3 hr 58 min
  • Dr Emmanuel Hakizimana: UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: UBUTUMWA BW'IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2014 
    Bavandimwe Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda
    Muri iki gihe turimo guherekeza umwaka wa 2014, mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda, mbifurije kuwurangiza mu mahoro n’ibyishimo no kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka uje wa 2015.
    Umwaka urangiye wa 2014 abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda n’abandi bakunzi b’amahoro bawutangiranye ishavu n’abagahinda kenshi kubera kubura mugenzi wacu Patrick Karegeya wambuwe ubuzima n’agatsiko kayobowe na Paul Kagame. Muri iki gihe turimo kuwuherekeza, ndagira ngo mbasabe tuzirikane iyo ntwari yacu kimwe n’abandi bavandimwe bose baguye kurugamba rwo gushakira amahoro, ubwiyunge n’ubwisanzure urwatubyaye. Tuzirikane n’abandi bantu batagira ingano bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’agatsiko kandi dufate mu mugongo imiryango yabo. Muri izo nzirakarengane harimo benshi bazizwa kuba ngo bafitanye isano n’Ihuriro Nyarwanda, nk’aho icyo ari icyaha cyanditse mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda. Bamwe baburirwa irengero, abandi barafungwa, abandi bashimutwa mu bihugu bahungiyemo bagakorerwa iyicwa-rubozo bakagezwa imbere y’ingirwa-nkiko banegekaye. Buri munsi ubutegetsi bw’agatsiko bucura inkumbi inzirakarengane bukanakorera abana b’u Rwanda andi mabi tutarondoye.
    3 hr 28 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda