RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • JOSEPH NGARAMBE : KWIBOHORA 20 ISOKO YO KWIGIRA
    HOST: Joseph Ngarambe
    TOPIC: 
    Guhera ejobundi tariki ya 1 Nyakanga, ingengo y’Imari ya 2014/2015 yatangiye kujya mu bikorwa. Itangiye Leta ishakira amafaranga ahadashakirwa, nko ku biribwa by’ibanze : ifu y’ibigori ikunze kwitwa akawunga n’umuceri. EWASA, Ikigo cya Leta na cyo cyikirije iyo nkubiri yo gucucura Abanyarwanda : iti igiciro cy’amazi kigomba kongerwaho 49%, icyemezo gihise gihahamura abanyenganda. Ndetse ntawashidikanya ko n’abandi banyarwanda bazifata ku kananwa.
    Bikomeje kwigaragaza ko gushyiraho Ingengo y’Imari ifite umubare munini (miliyari z’ama FR 1753 muri 2014.2015) ari ukwirarira. Hari ukuwushyiraho hagamijwe kwerekana ko ubukungu ari dynamique, buzamuka, ariko iyo bigeze mu gushaka amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa, biba ibindi, nko gusoresha akawunga ni guhanika igiciro cy’amazi.
    Ingengo y’imari y’akarere ka Burera isa n’iz’utundi turere : ishingiye ahanini cyane ku mfashanyo y’amahanga. Kwigira rero ni amagambo gusa.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 55 min
  • IMPAKA KUWA02/07/2014: KAGAME MUKIGANIRO N' ABANYAMAKURU.
    HOST: JEAN PAUL
    paul Kagame yiyumvisha ko aruta itegeko nshinga; Itangazamakuru ndetse n' URwanda. Mbese Abanyarwanda bazi uburenganzira bwabo?
    Niba Perezida atazi inshingano n' aho ubbasha bwe bugarukira, umuturage usanzwe azabimenya ryari?
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 59 min
  • TURIZIHIZA IMYAKA 52 U RWANDA RUMAZE RUBONYE UBWIGENGE 1/7/62-1/7/2014
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: TURIZIHIZA IMYAKA 52 U RWANDA RUMAZE RUBONYE UBWIGENGE 1/7/62-1/7/2014
    Tariki ya 1/07 ni umunsi mukuru ngarukira mwaka, umunsi abanyarwanda twizihizaho umunsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu, umunsi abanyarwanda basezereye ku mugaragaro mu birori, ingoma ebyiri zari zarabatsikamiye: iya Cyami n’iya gikoloni.
               Ku itariki ya 28/01/1961 ni bwo u Rwanda rwavuye mu butegetsi bwari bushingiye ku ngoma ya Cyami rwari rumazemo imyaka irenga magana ane , ruhinduka  Repubulika.  Kuri uwo munsi ni bwo abayobozi bari bamaze gutorwa n’abaturage mu matora y’amakomini  yari yabaye kuva taliki ya 26/6 kugeza kuya 30/7/1960 mu Rwanda hose bateraniye i Gitarama bemeza  ko u Rwanda rubaye Repubulika.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 38 min
  • IMPAKA: KUWA 30/06/2014. KAGAME AGOMBA KUVA KUBUTEGETSI.
    HOST: JEAN PAUL
    Letaya Kagame imaze abantu. Ntagahunda igaragara ko azava kubutegetsi. hagati aho akomeje kuvuga ko ari intwari y' u Rwanda. Ati Nyuma yanjye u Rwanda rwasubira mumuyonga. Muze tubyunguraneho ibitekerezo.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 55 min
  • FDLR N' INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE & NTA BIGANIRO LETA ISHOBORA KUGIRANA NAYO
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUESS: IGNACE NTIRUSHWAMABOKO
                 JANVIER MWENEMUZEHE
    TOPIC: FDLR N' INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE & NTA BIGANIRO LETA ISHOBORA KUGIRANA NAYO
    1. ESE KOKO FDLR NI ORGANISATION IGIZWE N'INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE?
    2. LOUISE MUSHKIKIWABO ABONA ATE GENOCIDE MU MUNZI ZIRI HANZE YU RWANDA?
    3 ESE KOKO IBIGANIRO BIZASHOBOKA HAGATI YA LETA N'ABATAVUGA RUMWE?
    4. JAMES KABAREBE ARASOBANURA IMPANVU YATUMYE FPR INKOTANYI ZITERA U RWANDA 1990
    5. ESE IZO MPANVU ZABA ZARAVUYEHO?
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 16 min
  • IGITARAMO KURI RADIO ITAHUKA "IKINAMICO HAMWE N'INDIRIMBO"
    RADIO ITAHUKA IRABIFURIZA IGITARAMO CYIZA KURI UYU MUGOROBA , ABAKUNZI B' IKINAMICO NAMWE NTIMUCIKWE NIKINAMICO "UWERA"
    UFITE IGITEKEREZO USHAKA USHAKA KUTWUNGURA KURI RADIO ITAHUKA:[email protected]
    FACEBOOK/IJWI RYIHURIRO NYARWANDA/ITAHUKA
    CALL IN TO LISTEN 347 945 6449
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 17 min
  • INTUMWA ZA FDLR MU GIHUGU CY'UBUTALIYANI
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: INTUMWA ZA FDLR MU GIHUGU CY'UBUTALIYANI
    Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Inyeshyamba za FDLR, Gen Gaston Iyamuremye ukunda kwiyita Victor Rumuli Byiringiro yemerewe kwerekeza mu Butaliyani nyuma y’aho umuyobozi w’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku Isi, Hervé Ladsous, asabiye ko uyu mugabo akurirwaho ibihano byo gukumirwa ku ngendo byashyizweho n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, bikaba bireba abayobozi ba FDLR n’abandi bagize uwo mutwe.
    Amakuru IGIHE ifitiye gihamya aravuga ko hari ibaruwa iriho umukono wa Ladsous yandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano asaba ko Iyamuremye yemererwa kwerekeza i Roma mu Butaliyani kuwa 25 Kamena 2014 aho azaba agiye kwitabira inama yateguwe n’umuryango wa Kiliziya Gatolika wa Sant’Egidio.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    1 hr 35 min
  • ICYUHO CY’INGENGO Y’IMARI 2014/2015 Mu kuziba icyuho cy'ingengo y'imari
    Mu kuziba icyuho cy'ingengo y'imari Leta igomba kwirinda imisoro yicisha abaturage inzara
    Tariki ya 2 Ukuboza 2013, Ikigega Mpuzamahanga  FMI/IMF cyasabye, nako cyategetse Leta ya Kagame kwizirika umukanda. Ku myumvire y’icyo Kigega, uko kwizirika umukanda ni bwo buryo bwatuma iyo Leta igerageza kuziba icyuho cyokamye Ingengo y’Imari y’Igihugu ;  ngo ni nabwo buryo bwakoroshya uburemere bw’ imyenda Kagame yongeye kujandikamo u Rwanda. 
    None aho kuziba icyuho ifata cyane cyane umugambi wo kugabanya isesaguramutungo n’ubwikubire biranga agatsiko kari ku butegetsi, iyo Leta ya Kagame ihisemo kuzamura imisoro ku biribwa by’ibanze. Igikorwa gitangiye guhotora Abanyarwanda bamaze igihe kinini bataka inzara. Igikorwa giteye inkeke kinashobora gushoza imvururu mu Gihugu, kabone n’ubwo Kagame agerageza kwirindisha iterabwoba.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 24 min
  • IMPAKA KUWA 25/06/2014: DR. CHARLES MUREGO NAWE LETA YA KIGALI IRAMUHITANYE.
    HOST: JEAN PAUL
    Amashyaka ya Opposition arategura imyigaragambyo ubwo Kagame azaba yaje i Washington munama y' abakuru b' ibihugu. Uzaba uhari?  Dr Charles Murego yaba yazize impanuka cg yishwe? Muze tubiganireho.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 39 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda