RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • VICTOIRE INGABIRE MURI GEREZA MUGIHE KAGAME NA FAMILLE BARI MU MINSI MIKURU
    Nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari yahawe n’urukiko rukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka ku byaha yashinjwaga birimo kugambanira igihugu ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire bwe bwateshejwe agaciro ahubwo igihano yari yahawe kiyongeraho imyaka irindwi y’igifungo.
    Ingabire Umuhoza Victoire yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Urukiko rukuru rwari rwahanishije Ingabire igifungo cy’imyaka umunani, ariko nyuma aza kujurira mu rukiko rw’ikirenga none rwo ahubwo rwanzuye ko Ingabire Umuhoza Victoire ahanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo.
    Mu bujurire bwe Ingabire Nyuma Ingabire yavugaga ko urukiko rukuru rwamuhamije icyaha cy’ubugambanyi nyamara ngo atarigeze akiregwa ndetse n’uko urukiko rukuru rwagaragaje ukubogama mu iburanishwa ry’urubanza rwe, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibi byose.
    Mu gusoma imyanzuro ku miburanishirize y’urubanza rwa Ingabire, igikorwa cyamaze amasaha ane n’igice, hagarutswe ku mutangabuhamya Habimana Michel ndetse n’undi mutangabuhamya wiswe AA kubera impamvu z’umutekano we, batanze ubuhamya bashinjura Umuhoza Ingabire Victoire ndetse no kubuhamya bwa Major Uwumuremyi Vital ushinja Ingabire.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 5 min
  • Gahunda ya Ndi Umunyarwanda iravugwaho byishi mu Rwanda ndetse no hanze
    Gahunda yiswe “Ndi Umunyarwanda” imaze amezi agera kuri atatu ihuza Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakaganira ku mateka yaranze u Rwanda. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikorabuhanga avuga ko iyi gahunda irareba buri munyarwanda wese.
    Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikorabuhanga, mu kiganiro, cyabaye mu mpera z’iki cyumweru, kigahuza abagize Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi "IBUKA", yavuze ko ibi ari bimwe mu bibazo igihugu gifite muri ibi bihe biterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
    Yagize ati "Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni gahunda yashyizweho kugira ngo abantu baganire ku mateka yaranze Abanyarwanda bifashe gukemura ibibazo igihugu cy’u Rwanda cyahuye nabyo ndetse hakumirwe n’ibindi bintu bishobora kongera kubateranya Abanyarwanda."
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 45 min
  • ABANYARWANDA BATUYE MU NTARA YA MAINE MURI AMERICA BARAPFA IKI?
    Ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2013, kuri “Baptist Church”, kuri aderesi : 867 Congress street, Portland, Maine habereye amatora ya Komite nshya ya RCAM (Rwandese Community Association of Maine), ariko abatarishimiye ibyayavuyemo barategura andi.
    Nk’uko tubikesha Niyitanga Regis umwe mu batuye muri Leta ya Maine, i Portland, atangaza ko abitabiriye ayo matora bavuga ko yagenze neza kandi yaranzwe n’umutuzo ndetse hari n’abashinzwe umutekano w’abatora.
    Biteganyijwe ko hazaba ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi urangije manda Pierre Kayiranga, n’umushya watowe Marie Claire Uwamahoro, uwo muhango ukazaba kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2013.
    Komite nshya yatowe igizwe na Marie Claire Uwamahoro watorewe kuba Perezida, Visi Perezida watowe ni Marcel Rwagasore, Umunyamabanga Mukuru Jovin Bayingana na ho ushinzwe umutungo watowe ni Marie Nshingabigwi. Hatowe kandi abajyanama bane aribo Jean Manzi, Jean de Dieu Mwiseneza, Robert N. Mugabe na Juvenal Gatorano.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 22 min
  • ABDALLAH AKISHULI: RADIO ITAHUKA YAANZA IDHAA YA KISWAHILI
    RADIO ITAHUKA YAANZA IDHAA YA KISWAHILI Siku ya Leo jumaa mosi tarehe 21 decemba mwaka 2013 mnamo saa mbili za jioni saa za afrika ya mashariki yaani saa moja kamili saa za Kigali ,Bujumbura na Mashariki mwa Jamuhuri ya kidemokarasiya ya Congo RADIO ITAHUKA itaanza rasmi vipindi vyake kwenye lugha ya kiswahili ili wasikilizaji wote wa kanda ya maziwa makuu na Afrika ya mashariki na kuingineko ambao si wazungumzaji wa lugha ya kinyarwanda waweze kufuata vipindi vyetu bila matatizo yoyote ya kilugha. Kipindi hiki kinaandaliwa na kuletwa kwenu na mtangazaji wa kimatayifa Bwana AKISHULI ABDALLAH Tutazungumziya maada zifutazo 1. Unyanyasaji na ukiukaji wa sheria unaomkabili mwanasiasa wa kike Bii ingabire Victoire Umuhoza ambae kwa sasa yupo jela bila hatia yeyote 2. Kagame atua ghafla Afrika ya kusini,aaga mwili wa mzee Mandela na kuondoka bila kuaga. 3. Mda ukiruhusu tutawasomeya baadhi ya magazeti ya Tanzania anayo andika habari zinazohusiana na nchi ya Rwanda. Tunawakalibisha wazungumzaji wa kiswahili nyote kushirikiyana nasi kati ka kipindi hiki. Mtangazaji wenu AKISHULI ABDALLAH
    1 hr 10 min
  • Serge Ndayizeye:Nta mugabo ufunga umugore kuko amurusha ibitekerezo byubaka
    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.
    Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
    Nyuma yaho Umuhoza Ingabire Victoire ajuririye igihano yari yahawe n’urukiko rukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka ku byaha yashinjwaga birimo kugambanira igihugu ndetse no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire bwe bwateshejwe agaciro ahubwo igihano yari yahawe kiyongeraho imyaka irindwi y’igifungo.
    Ingabire Umuhoza Victoire yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Urukiko rukuru rwari rwahanishije Ingabire igifungo cy’imyaka umunani, ariko nyuma aza kujurira mu rukiko rw’ikirenga none rwo ahubwo rwanzuye ko Ingabire Umuhoza Victoire ahanishwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo.
    Mu bujurire bwe Ingabire Nyuma Ingabire yavugaga ko urukiko rukuru rwamuhamije icyaha cy’ubugambanyi nyamara ngo atarigeze akiregwa ndetse n’uko urukiko rukuru rwagaragaje ukubogama mu iburanishwa ry’urubanza rwe, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 19 min
  • ITERAMBERE RIRAMBYE NTIRISHOBOKA IYO HABUZE AMAHORO
    HOST: JOSEPH NGARAMBE
    TOPIC: UBUKUNGU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE
    Iterambere rirambye ntirishoboka iyo habuze amahoro. Kandi kutagera kw’iterambere rirambye na byo bituma akenshi amahoro abura.
    Ibyo ni ibyemezwa n’Inzobere n’Imiryango ifite mu nshingano zayo amahoro n’iterambere, nka LONI
    Tugaruke ku masezerano y’Amahoro y’I Kampala hagati ya RDC na M23, n’ingaruka ku Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari zitangiye kwigaragaza.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 23 min
  • GERVAIS CONDO: ESE TWAKWEMERA IBITANGAZWA NA PRES KAGAME KU RWANDA ?
    HOST: GERVAS CONDO
    TOPIC: GERVAIS CONDO ARASESENGURA IJAMBO PRES PAUL KAGAME YAGEJIJE KU BANYARWANDA ABATANGARIZA AHO U RWANDA RUHAGAZE MURI UYU MWAKA WA 2013 
    Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 98, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda uko igihugu gihagaze, aho yagaragaje ko kimaze gutera imbere cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’umutekano, ariko anenga cyane itangirwe ya Serivisi y’Ikigo gishinzwe ingufu amazi n’isuku. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyo kiza ku isonga mu kwinjiza amadovize.
    Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ashima cyane urwego rw’umutekano kuko buri muturarwanda yishyira akizana, akora imirimo ye uko abyifuza n’aho ashatse mu gihugu kandi n’abanyamahanga na bo babyishimira.
    Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ashima cyane urwego rw’umutekano kuko buri muturarwanda yishyira akizana, akora imirimo ye uko abyifuza n’aho ashatse mu gihugu kandi n’abanyamahanga na bo babyishimira.
    Perezida Kagame akomeza atangaza ko kuba mu Rwanda hari umutekano, Abanyarwanda bawifuriza n’ibindi bihugu, kandi bituma bakora cyane bakiteza imbere mu bukungu.
    Agaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu bwiyongereye mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri, aho ibipimo bigaragaza ko bwazamutseho 6.6%, kandi bishobora kwiyongera. Imizamukire y’ubukungu bw’u Rwanda ituma rujya hejuru y’ibihugu byinshi.
    Atangaza ko n’ubwo hari byinshi byabaye bitunguranye mu mwaka ushize, u Rwanda rwagombye kuba ruhagaze neza kurushaho.
    3 hr 56 min
  • Victoire Ingabire yongerewe igifungo kuva ku myaka 8 igera kuri 15
    The conviction of Ms. Victoire Ingabire, FDU-INKINGI’s Chair, to 15 years in prison, far from being an isolated case, is a strong signal that the RPF regime has sent to the whole democratic opposition. Indeed, the current charges against Ms. Ingabire are somehow the same as those uttered against other opposition leaders convicted by Rwandan courts, namely: Deo Mushayidi, Chairman of PDP- IMANZI and Bernard Ntaganda, President of PS- IMBERAKURI. Ms. Ingabire atones for “the sins” of any democratic opposition.
    However, during the hearings, Ms. Victoire Ingabire proved beyond any reasonable doubt, that the charges preferred against her were neither substantiated by any credible evidence nor any verifiable fact; a strong indication for a purely political trial.
    When Ms. Victoire Ingabire was sentenced to eight years by the High Court, she was accused of conspiracy against the regime and minimization of genocide. The Supreme Court retained these two charges and added the crime of spreading rumors. The charge of conspiracy against the regime was based on the creation of an alleged armed rebellion: the so-called Coalition of Defense Forces (CDF) whose existence was demolished during the hearings at the Supreme Court by the same disillusioned witnesses that the Prosecutor had previously produced before the High Court. A new witness even revealed in great details how the plan was concocted at the Mutobo reeducation camp, Ruhengeri.
    The platform FDU-INKINGI, IHURIRO-RNC and AMAHORO-PC expresses its full and unconditional support to Ms. Victoire Ingabire. 
     
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 21 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda