RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • M. E. Murebwayire :Ndi umunyarwanda ni gahunda ya Shitani yo kurangaza abantu !
    HOST: Marie Esther Murebwayire 
    TOPIC: NDI UMUNYARWANDA NI GAHUNDA YA SHITANI YO KURANGAZA ABANTU
    Pasiteri Sibomana  yavuze ko ADEPR ishyigikiye gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ndetse n’izindi z’iterambere ry’u Rwanda.
    Nyuma y’ibibazo bitandukanye byasaga n’ibyaciyemo ibice itorero rya ADEPR  mu bihe byashize, mu rwego rwo gukomeza ubumwe bwabo no  kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri rusange umuyobozi mushya wa ADEPR avuga ko bazashyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’
    Yagize ati “Turashimira Leta yatubaye hafi  mu bibazo bitandukanye twanyuzemo ndetse ikanadufasha mu mwiherero wo gucoca aya makimbirane. Tuzakomeza gufasha abayoboke bacu kugira ubumwe n’ubwiyunge kandi ubu ADEPR ishyigikiye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’”
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James na we avuga ko iyi gahunda ari nziza izafasha Abanyarwanda gusohoka mu mateka mabi no kwiyambura amacakubiri.
    Minisitiri Musoni yasabye ADEPR kuba itorero ritwaye urumuri rw’ubumwe, ubunyarwanda ndetse no kubaha Imana.
    Minisitiri wa MINALOC ati “Mu minsi ishize mwanyuze mu ngorane zituruka mu itorero, ndetse abandi bagashaka no kwivanga mu bikorwa bya politiki  y’igihugu bityo tukaba dusaba abayobozi bashya kunga itorero no guharanira gushyira hamwe n’andi madini.”
    Iki giterane kikaba cyagaragayemo amakorali atandukanye yaturutse muri buri ntara nka korali Iriba yo mu majyepfo, Isezerano yo ku Gisenyi, Jehovajilleh (ULK) ndetse n’abahanzi ku giti cyabo basengera muri iri torero rya ADEPR.
    3 hr 12 min
  • MBESE KOKO U RWANDA NI PARADIZO MURI RAPORO YA DOING BUSINESS MU RWANDA
    UBUKUNGU NIMIBEREHO MYIZA YABATURAGE
     
    1. Mbese koko u Rwanda ni paradizo y'ishoramari nk'uko ngo byerekanwa na raporo Doing Business Kigali ikoresha propagande?
     
    2. Ububanyi n'Ubutwererane n'Amahanga: byifashe gute muri iki cyumweru turangije?
     
    3. Gahunda mu burezi bwa za Kaminuza ikomeje kwerekana ko Leta ya Kagame itarangwa n'igenamigambi nyaryo
     
    4. Ingengo y'Imari: nyuma yo gutsindwa kwa M23 na Kagame, biragenda birushaho guhisha umwotsi
     
    5. Ba minisitiri bari baraburiwe irengero none baravumbutse: Kamanzi ati "Nsabiye imbabazi Abahutu", naho Murekezi ati: "Abakozi ba Leta bahembwa nabi bagiye gukira"
     
    6. Imibereho myiza y'Abaturage: izamuka ry'ibiciro (inzara), iterabwoba, gushimuta urubyiruko, uburaya bukabije, ruswa; mu kubiburira umuti, Kagame yiringira n'intambara, ubudemagoji no kubiba urwango
     
    7. Amakuru anyuranye.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 55 min
  • ABAHIGI BENSHI BAYOBYA IMBWA UBURARI: NINDE WAVUGA TUKUNVA?
    HOST: Serge Ndayizeye
    Topic: Abahigi beshi bayobya Imbwa uburari
    Ninde wavuga tukunva , tugashyira mubikorwa ibyo bavuga
    Ndi umunyarwanda ni gahunda nyababi?
    Kuki abantu bakomeza guhuzagurika?
     
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 27 min
  • ABAHIGI BESHI BAYOBYA IMBWA UBURARI: NINDE WAVUGA TUKUNVA?
    HOST: Serge Ndayizeye
    Topic: Abahigi benshi bayobya imbwa uburari
    Ninde wavuga tukunva , tugashyira mubikorwa ibyo bavuga
    Ndi umunyarwanda ni gahunda nyababi?
    Kuki abantu bakomeza guhuzagurika?
     
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 23 min
  • Christopher Bazivamo muri gahunda ya Ndi umunyarwanda & Ndi Umuhutu
    Muri icyo kiganiro, Bazivamo yasobanuye ko impamvu yasabye imbabazi ngo ari uko ku giti cye yumvaga inkomanga ku mutima we, bituma anashishikariza abandi Bahutu gusaba imbabazi Abatutsi.
    Siwe gusa kuko na Minisitiri w’ Urubyiruko Nsengimana Philibert nawe yatangarije Flash ko yasabye imbabazi ba Mayors ba Nyamasheke na Karongi kuko bigeze kubana mu iseminari akaba ntacyo yakoze akaba nawe yumva inkomanga.
    Rucagu Boniface, Bamporiki Edouard, Christopher Bazivamo, Nsengimana Philbert, Kamanzi Stanislas, Dr.Pierre Damien Habumuremyi, Mukasonga Solange, ni bamwe mu Bahutu bamaze gusaba imbabazi Abatutsi.
    2 hr
  • M23 Yatsinzwe uruhenu. Hazakurikiraho iki?
    HOST: GERVAIS CONDO
    Hari amakuru avuga ko intumwa za leta ya Congo zoba zaravuye mu muji wa Kampala, ahabera ibiganiro.
    Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende, anegura umuhuza mur'ivyo biganiro vya Kampala, ko ariwe yatumye bidashobora kubandanya.
    Ariko abo muri leta ya Uganda, isanzwe ifasha izo mpande zompi kumvikana mu nzira yo kugarura umutekano mu buseruko bwa Congo, bavuga ko ata ruhara babifisemwo.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 20 min
  • UBUHENDABANA N'IYOZABWONKO KU NGOMA YA FPR -INKOTANYI
    HOST: ALEX RUDASINGWA
    GUEST: MICHEL NIYIBIZI
    Bwana Michel Niyibizi, Komiseri Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, azatuganirira ku ngingo ikurikira:
    "Ubuhendabana n'Iyozabwonko ku Ngoma ya FPR-Inkotanyi".
    Ni kuwa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2013:
     saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
    Ni kuwa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2013:
    ·        saa saba z’ijoro (1:00am) i Londoni, Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
    ·        saa munani z’ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
    ·        saa cyenda z’ijoro (3:00) i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg.
    ·        saa kumi z’ijoro (4:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
    ·        saa  n'ebyiri n’igice zo mu gitondo (6:30am) i New Delhi mu Buhindi.
    ·        saa sita z’amanywa (12:00pm) i Sydney muri Australia.
    Ohereza ibibazo n’ibitekerezo byawe kuri email: [email protected] cyangwa kuri facebook:https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda
    2 hr 1 min
  • NINDE USABA IMBABAZI MU RWANDA HAGATI Y'ABAHUTU N'ABATUTSI?
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUEST: Denise Nyetera
    Topic: GUSABA IMBABAZI HAGATI Y'ABAHUTU N'ABATUTSI NDETSE N'AKAMORO KIZO MBABAZI ?
    Mu Rwanda, ikibazo cyo gusaba imbabazi kubera jenoside ntikivugwaho rumwe mu nzego zo hejuru z'ubuyobozi bw'igihugu. Bamwe bavuga ko Abahutu bose, aho bava bakagera, bagomba gusaba imbabazi. Cyokora, Ibuka yo isanga ubwiyunge bw'Abanyarwanda bugomba gushyirwa imbere.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 56 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda