1.Ese koko Abanyarwanda twabuze urukundo hagati yacu bikaba nyirabayazana w'ibibazo by'uruhuri twananiwe gusohokamo?
a.Urukundo ni ijambo ryoroshye kuvuga ariko se abanyarwanda bakundana bate kugirango bigaragarire buri wese?
b.Gukunda igihugu ntabwo bisaba ko abantu bakundana, none se twavuga ko ibindi bihugu bifite imico itandukanye n'iyacu babanje gushyira imbere urukundo?
c.Amateka, umuco ndetse n'ibindi abanyarwanda bagiye bacamo ntabwo byaba nyirabayazana wo kutamenya guhitamo igikwiye kandi cyagirira abanyarwanda benshi akamaro?
2.Inama ya 10 y'abakuru b'ibihugu na Leta ku masezerano ya Addis-Abeba, yo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari, yateraniye i Kinshansa ejo hashize.
a.Paul Kagame yahunze Inama y'abakuru b'ibihugu na Leta ku masezerano ya Addis-Abeba, ahitamo kwigira mu gihugu cya Maurtania.
b.Ibiro bya Paul Kagame byatangaje ko mubyo baganiriye na mugenzi we iyo muri Maurtania harimo ikibazo cy'umutekano mucyeya muri Afurika, intambara u Rwanda rurimo kurwana muri Mozambique na République centrafricaine.
c.Umuntu yakwibaza impamvu Kagame ahitamo kujya muri Maurtania kuruta kujya i Kinshansa aho abandi baganiraga ku mutekano w'akarere k'ibiyaga bigari?
3.Thomas Lubanga wahoze ari umurwanyi mu mitwe yitwaje intwaro akaza gufungwa imyaka 15 yashimuswe n'inyeshyamba za "CODECO"
a.Thomas Lubanga yari mu gikorwa cyo gushishikariza aba barwanyi gushyira intwaro hasi bagahagarika imirwano.
b.Thomas Lubanga yari kumwe na Germain Katanga, umushoferi, abanyamakuru 2 , baje gufatwa n'inyeshyamba bari kumwe mu biganiro kubera ibisasu ingabo za Leta yabagabyeho.
c.Leta ya Congo ikomeje kugerageza ibiganiro kugirango Thomas Lubanga na bagenzi be babashe kurekurwa n'izi nyeshyamba.